Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika umugambi wo kwiyamamaza nk’umukandida w’Ishyaka ry’Abademokarate mu matora ateganijwe mu kwezi kwa cumi na kumwe.
Mu itangazo yasohoye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, yavuze ko n’ubwo yari afite umugambi wo kongera kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemera ko kubera inyungu z’ishyaka rye n’inyungu z’Igihugu akwiriye kubihagarika akibanda ku kubahiriza inshingano ze nk’umukuru w’Igihugu mu minsi asigaje ya manda ye nka Perezida.
Yandika ku rubuga rwa, X, Joe Biden yasabye ishyaka rye ry’Abademokarate ko ryakwemeza Visi Perezida we, Kamala Harris, nk’umukandida uzarihagararira mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.
Muri iri tangazo, yabanje kuvuga bimwe mu byo abona ko ubutegetsi bwe bumaze kugeraho mu myaka hafi ine amaze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ubwa mbere Perezida uri ku butegetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yikuye mu kwiyamariza manda ya kabiri.
Iki cyemezo kije gikurikira impungenge abatari bacye mu Ishyaka rye no hanze yaryo bagaragaje zerekeye ubukure bwe babona ko atagifite intege zihagije zo kuba yayobora Igihugu cy’igihangage nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu yindi myaka ine iri imbere.
Perezida Joe Biden yari aherutse gukora ikiganiro yizeza Abanyamerika ko agishoboye kandi aziyamamaza kuyobora indi manda. Ariko na nyuma yaho izo mpungenge zarakomeje. Abaherukaga kugaragaza izi mpungenge bo mu ishyaka rye harimo depite Nancy Pelosi wigeze kuyobora inteko ishinga amategeko ya Amerika na Perezida Barack Obama wigeze kuyobora iki gihugu.
Abasesengura ibya politiki ya Amerika baravuga ko iki cyemezo cya Biden w’imyaka 81 gishyize iherezo ku rugendo rw’imirimo ye ya politiki amazemo imyaka irenga 50.
Mu itangazo yasohoye, yavuze ko muri iki cyumweru azageza ijambo ku baturage ba Amerika ryerekeye iki cyemezo yafashe.
Hagati aho abo mu ishyaka ry’Abarepubulikani batangiye kumusaba kwegura. Perezida w’inteko ishinga amategeko Mike Johnson yanditse ku rubuga X avuga ko niba Biden yiyemerera ko atagishoboye kwiyamamaza, akwiye guhita asezera no ku butegetsi. (VOA)
Achetez des montres Rolex super clones parfaites bon marché sur le site repliquesdemontres.is. Nous proposons une fausse Rolex à mouvement suisse 1: 1 à bas prix.
Buy now High-Quality replica watches for the best price on watch website.
Men’s High Quality replica Breitling Watches Sale in Unite States, buy the best fake replica Breitling Watches in uk.