Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Uburezi

USA: Abanyeshuri bashyigikiye Palestine bakomeje imyigaragambyo.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza zitandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika bashyigikiye Palestine bakomeje imyigaragambyo, magingo aya nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ishobora gucogora.

Mu mpera z’icyumweru gishize, iyi myigaragambyo yahereye ku mpera y’igihugu igera ku yindi aho abanyeshuli bari bahanganye n’abapolisi bageragezaga gucubya izi mvururu bakaba barataye muri yombi ababarirwa mu magana.

Aba banyeshuri bafashe ikindi cyumweru biyemeje kuzaguma mu mahema bakambitsemo kugeza igihe ibyo basaba bizubahirizwa aho basaba ko intambara hagati ya Isirayeli na Hamasi ihagarara ndetse ngo na za Kaminuza zigahagarika gushora imari mu bigo bya Isirayeli bifitanye imikoranire n’igisirikare cy’icyo gihugu.

Imyigaragambyo y’abanyeshuri ba Kaminuza yakwiriye mu mashuli atandukanye hirya no hino muri Amerika yasembuwe n’ifatwa ry’abantu 100 bari mu myigaragambyo kuri Kaminuza ya Columbia mu mujyi wa New York mu cyumweru gishize.

Ubu bushyamirane bwakomereje n’ahandi nko muri Kaminuza ya Southern California yahise ifungwa, abagera kuri 200 batabwa muri yombi. Naho Kaminuza ya Washington iri St oLuis muri leta ya Missouri, ifatwamo abantu 80.

Muri bo harimo umukandida w’ishyaka Green Party riharanira kurengera ibidukikije, Jill Stein. Aba banyeshuri bigaragambya bakaba basaba ko Leta zunze ubumwe za Amerika zihagarika inkunga yose zitera ingabo za Isirayeli kuko ngo ifasha mu kwica inzirakarengane. (VoA)

Related posts

Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cya 2025 cyahawe undi utari Trump 

N. FLAVIEN

France: Perezida Emmanuel Macron yatewe igi ubwo yasuraga abaturage.

N. FLAVIEN

Nyanza: Ku nshuro ya 29 bibutse Umwamikazi Rosalie Gicanda wazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777