Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Martin Rodriguez Cristian wa Direct Energie yegukanye Tour du Rwanda 2021

Nyuma yo kwegukana agace ka nyuma k’iri rushanwa rimaze icyumweru rikinwa, kuri iki cyumweru tariki ya 09 Gicurasi 2021, Cristian Rodriguez wa Direct Energie yegukanye Tour du Rwanda yakiniwe mu bice bitandukanye by’igihugu, abanyarwanda bisanga mu myanya ya nyuma ku rutonde rusange.

Guhera tariki ya 02 Gucurasi kugera tariki ya 09 Gicurasi 2021, mu Rwanda hakinwaga isiganwa ku magare rya Tour du Rwanda. Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 16 agizwe n’abakinnyi 80.

Nyuma yo gusiganwa mu uduce 8 twari tugize iri rushanwa, Rodriguez Martin Cristian wa Direct Energie yegukanye Tour du Rwanda yakinwe ku ntera ingana n’ibirometero 913 na metero magana atatu (913.3KM) akoresheje igihe kingana n’amasaha 22 iminota 49 n’amasegonda 51(22h49’51”).

Martin Cristian Rodriguez washyikirijwe ibihembo na Murenzi Abdalah wa FERWACY

Uyu musore w’imyaka 26 akaba akomoka mu gace ka El Ejido ho mu gihugu cya Esipanye akaba akinira Direct Energie yo mu bufaransa yinjiyemo uyu mwaka, yegukanye iri rushanwa nyuma yo kwegukana agace ka 8 ari nako kanyuma akoresheje ibihe bingana n’amasaha 2 n’iminota 5 n’amasegonda 6, nyuma yo kuzenguruka uduce dutadukanye two mu mugi wa Kigali ku ntera ingana na kilometero 75 na metero 3 (75.3KM).  

Ikipe ya B&B Hotels P/B KTM niyo kipe yatowe nk’ikipe nziza muri uyu mwaka, Teugels Lennet ukinira Tartereto Isorex atorwa nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa ndetse akaba ari nawe watowe nk’umukinnyi mwiza ahaterera mu gihe Alain Boileau wa B&B Hotels ariwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka.

10 bambere mu gace ka 8

Tubibutse ko umufaransa w’imyaka 21 Alain Boileau ariwe wegukanye uduce twinshi kuko yegukanye agace ka 2,3 n’aka 5, Restrepo Valencia Jhonatan yegukana  agace ka 7, Rolland Pierre yegukana agace ka 6, Ferron Valentin yegukana agace ka 4, naho agace ka mbere kakaba kari katwawe na Vergara Sanchez wambaye umwambaro w’umuhondo mu gihe cy’iminsi 4.

Umunyarwanda waje hafi ni Manizabayo Eric wa Benediction Ignite akaba yaje ku mwanya wa 18 akaba yarushijwe igihe kingana n’iminota 15 n’amasegonda 5 akurikirwa na mugenzi we Byukusenge Patrick bakinana we yaje ku mwnya wa 23 akaba yarushijwe iminota 37 n’amasegonda 30.

10 ba mbere ku rtonde rusange

Kuva Tour du Rwanda yashyirwa ku rwego rwa 2.1 nta munyarwanda urayegukana. Mu mwaka wa 2020 na 2019 yatwawe na Natnael Tsfazion ba Eritrea, mu gihe mu mwaka wa 2018 yari yegukanywe na LAGAB Azzedine   wa Groupement Sportif Des Petroli.

Kuva yashyirwa kuri 2.1, abanyarwanda ntibona muri iri rushanwa

Related posts

Amerika yazamuye igitinyiro cya Kenya ku ruhando mpuzamahanga.

NDAGIJIMANA Flavien

Dr Bizimana wayoboraga CNLG yagizwe Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Imikino Olempike: Kugwa akarambarara ntibyamubujije kurangiza isiganwa ari uwa mbere

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment