Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Umuryango nyarwanda ukwiye kwita ku bafite ubumuga kuko nabo bafite imbaraga zubaka Igihugu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata 2024, mu karere ka Musanze ubwo hasozwaga amahugurwa yahuje inzego zitandukanye agamije kubongerera ubumenyi ku burenganzira bw’abafite ubumuga ariko hagamijwe kubinjiza muri gahunda za Leta zigamije guteza imbere abatishoboye n’abafite ubumuga kuko nabo bafite imbaraga zigira uruhare mu kubaka Igihugu.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ibyo bahuguwe bize ko bizatanga umurongo mwiza ndetse bigahindura imyumvire y’abantu batandukanye cyane cyane abagifata abafite ubumuga nk’abantu badafite agaciro cyangwa badafite ibyo bashoboye ahanini bagamije kubashyira mu muhezo no kubaha akato.

Mukamuganga Xaverine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ruhango wo mu karere ka Rutsiro, yavuze ko abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho muri sosiyete babamo, bagahabwa uburenganzira bwo gukora no gukoresha ubumenyi bafite.

Ati: “Aya mahugurwa twebwe ubwacu yabanje kutugaragariza amahirwe dufite mu gihe duhaye umwanya abafite ubumuga kuko iyo umuntu afite ubumuga runaka, hari ikindi kintu aba ashoboye. Iyo ahawe umwanya n’amahirwe yo kugaragaza ibyo ashoboye biduha inyunganizi mu byo dukora tukarushaho kubaka Igihugu dufatanyije. Sosiyete ikwiye kwirinda kubaha akato ikumva ko nabo bashoboye ndetse bakaba bakwiye kwisanga mu bikorwa bya leta bitandukanye ndetse n’iby’abikorera”.

Madame Xaverine yakomeje avuga ko ibi byose nibigenda neza bizafasha abafite ubumuga ndetse n’Igihugu cyose muri rusange bityo “iterambere duharanira tukabasha kurigeraho hatabayeho kuvangurana bigendeye ku bumuga ubwo ari bwo bwose umuntu runaka yaba afite”.

Abitabiriye aya mahugurwa bihaye imihigo itandukanye irimo gushishikariza abantu guhindura imyumvire ku bafite ubumuga aho batuye mu tugari n’imidugudu.

Uwitonze Hesron, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe abafite ubumuga yagize ati: “Ibitekerezo n’inyigisho twahawe bizadufasha kurushaho kunoza inshingano zacu. Urabona aya mahugurwa yitabiriwe n’inzego zitandukanye mu buyobozi haba mu mirenge ndetse n’utugari aho twakoze amatsinda dufatiramo ingamba z’uko tugomba gusangiza abandi batayitabiriye ibyo uyu mushinga uteganya kandi turahamya ko bizaba ingirakamaro”.

Yakomeje agira ati: “Natwe ubwacu tugomba guhugura abandi bo mu nzego zo hasi kugira ngo bigerweho, ubumenyi tuzasangira burashuho kongera imyumvire myiza hagati yacu hanyuma na ba bandi bafite ubumuga bahezwaga bahabwe umwanya bakwiye, ibi bizanaba inzira nziza yo kwikura mu bukene hagati yabo kuko bazatinyuka gukora nta gihunga, nta seserezwa iryo ari ryo ryose ribakorerwa”.

Alice Justine Kabonesa ni umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Turengere Abafite Ubumuga’. Yavuze ko uyu mushinga witezweho gusiga impinduka hagati y’abafite ubumuga n’imiryango yabo.

Ati: “Tugenda duhugura abantu batandukanye kuri iyi ngingo ariko noneho turitegura guhugura ababyeyi babo akenshi bagira uruhare mu kubakumira babahisha mu nzu, kutabajyana mu mashuri n’ibindi, … tukabumvisha uburenganzira nabo bafite kugira ngo ibi byose bikorwe nabo bisange mu byo bashoboye kuko kuba ufite ubumuga ntibivuze ko nta bitekerezo ufite cyangwa nta kindi kintu cyo gukora ushoboye cyane cyane ibyongera amikoro”.

Muri aya mahugurwa y’umushinga ‘Turengere Abafite Ubumuga’ watewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, hafatiwemo ingamba zuko hari amazina asesereza ababufite nka: Gicumba, Kiragi, Nyiramweru, Ikirema, … agomba gucika umuntu agahamagarwa izina ritamutera ipfunwe.

Ni umushinga ukorera mu turere umunani ari two: Bugesera, Gicumbi, Burera, Musanze, Rubavu, Rutsiro, Muhanga na Karongi aho abagera ku 160 bamaze guhugurwa ku kurwanya akato n’ihezwa bikorerwa abafite ubumuga.

Aya mahugurwa yatewe inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Yanditswe na KWIZERA Robby

Related posts

Amerika yafatiye ibihano abasirikare barimo Brig Gen Andrew Nyamvumba wa RDF.

N. FLAVIEN

DR Congo yatangaje ko igiye kurasa bikomeye kuri M23.

N. FLAVIEN

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777