Amizero
Amakuru COVID 19 Ubuzima

Covid-19: Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma mu Karere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu-Minaloc- yasohoye itangazo rivuga bitewe n’ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera, aka Karere gashyizwe muri Guma mu Karere.

Iri tangazo rya Minaloc rivuga ko impamvu yatumye hafatwa iki cyemezo gikakaye, ari ukugira ngo inzego zibishinzwe zifatanyije n’abaturage zishobore gukurikirana neza no kugenzura iby’iki cyorezo gikomeje kwigira umugozi hirya no hino ku Isi.

Biteganyijwe ko iyi Guma mu Karere itangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kane tariki 17 Kamena 2021.

Mu bindi byemezo kandi byafashwe; harimo ko ingendo zemewe guhera Saa moya z’umugoroba kugeza Saa kumi z’igitondo. Ibi bikaba bivuzeko Saa moya yagarutse ku batuye mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku bijyanye n’umupaka, abambutsa ibintu bazakomeza kubyambutsa yaba ari abava muri Rubavu bajya i Goma cyangwa se abava i Goma baza i Rubavu, gusa bikorwe hubahirizwa amabwiriza ajyanye no kwirinda Coronavirus.

Mu bindi byemezo byafashwe, Rutsiro nayo igomba kubahiriza isaha ya Saa moya, ibintu binareba imwe mu Mirenge yo mu Turere twa Burera na Gicumbi two mu Ntara y’Amajyaruguru na Nyagatare yo mu Ntara y’Uburasirazuba.

Inama y’abaminisitiri yateranye ikitaraganya mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 yaciye amarenga ku byemezo bikarishye bishobora gufatwa mu gihe ubwiyongere bw’abandura bukomeje kwigaragaza.

Uretse Umujyi wa Kigali, Akarere ka Rubavu gakomeje kugaragaramo umubare munini w’abagaragaraho ubwandu bwa Coronavirus, ibintu benshi bahuza n’akajagari kahabaye kuva mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 ubwo Nyiragongo yatangiraga kuruka, ibintu byateye imitingito yakuye benshi umutima, maze Abanyarwanda n’abanye Congo batari bacye bagatangira guhunga aho urujya n’uruza rwazamutse ndetse ingamba zo kwirinda zisubira hasi kuko buri wese yarwanaga no kureba ko yakira imitingito n’ibindi bikomeye byavugwaga ko bishobora kuba.

Itangazo rya MINALOC rigaragaza izi ngamba nshya.

Related posts

Inkuru y’agahinda ya Valérie uregwa kwica umugabo wamukoreye iyicarubozo kuva mu buto bwe

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Akanyamuneza ni kose ku bacuruzi bongerewe igishoro.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Imvura nyinshi yahitanye umuntu inangiza byinshi[Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Kanani John June 16, 2021 at 3:38 PM

Ariko se Mana y’i Rwanda ibi ni ibiki ? Rubavu yagizweho ingaruka cyane bitewe no gufunga imipaka, ivuye mu bya Nyiragongo ijya mu mitingito, ibura amazi abaturage barakakara, none ngo Guma mu Karere !!!!! Leta nishyiremo imiyaga kuko ibi byemezo birasubiza umuturage hasi cyane kandi abayobozi bigaramiye nahembwa imishahara yabo uko yakabaye

Reply

Leave a Comment