Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Byemejwe ko icyicaro cya Afurika cy’Umuryango Mpuzamahanga mu by’inkingo kiba mu Rwanda.

Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga mu by’inkingo, IVI, wafashe umwanzuro ko icyicaro cyawo muri Afurika kizafungurwa mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali, bitarenze uyu mwaka wa 2024.

U Rwanda rwahigitse ibindi bihugu bitanu byo kuri uyu mugabane wa Afurika byashakaga kwakira icyicaro cy’uyu muryango.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku nkingo, IVI, uharanira ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu bikorwa by’ubuvumbuzi, gukora no kugeza inkingo kandi zihendutse kuri bose.

Uyu muryango ufite icyicaro i Seoul muri Koreya ya Ruguru, ukagira ibiro byo mu Burayi biherereye muri Suède n’ibindi muri Autriche.

Umuyobozi Mukuru wa IVI, Dr. Jerome Kim, yavuze ko ibi biro bishya bigiye gufungurwa mu Rwanda, bizagira uruhare rukomeye mu gushyigikira ibikorwa bya IVI muri Afurika no guhuriza hamwe gahunda z’abafatanyabikorwa.

Yagize ati: “Ibiro bya IVI muri Afurika byabonye icyicaro cyiza i Kigali kandi twishimiye kuba dufite ubufasha bwa Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda kuko bazaba abafatanyabikorwa beza mu bya tekiniki”.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko u Rwanda ruri gutera intambwe ishimishije mu kugabanya icyuho kiri mu bijyanye n’inkingo ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kuzikorera imbere mu gihugu.

Ati: “Kwakira iki cyicaro cya IVI muri Afurika, ni indi ntambwe iganisha ku kubaka Afurika yihagazeho bijyanye no gutanga ubuvuzi bwihutirwa kandi twishimiye kuba tugiye kucyakira. Twishimiye gukomeza ubu bufatanye bw’ingenzi hamwe na IVI ndetse no kuzagirana ubundi mu gihe kiri imbere”.

Gushyira icyicaro cya IVI muri Afurika, byemejwe mu nama mpuzamahanga y’uyu muryango yabaye mu Ukwakira 2023.

Ibi biro bizaba bikurikirana gahunda zijyanye n’inkingo muri Afurika, nibyo bizaba bikurikirana ibijyanye n’igeragezwa ryazo kuri uyu mugabane, binafashe abashaka gukora ubushakashatsi muri iyi ngeri no guhanga udushya.

Mu bihugu byahataniraga kwakira iki cyicaro, harimo Kenya ndetse mu minsi ishize, byavugwaga ko ari yo yegukanye uyu mwanya. U Rwanda rwinjiye muri IVI muri Kamena 2022. (Igihe)

Related posts

Rubavu: Chorale ‘Kizwa uragwe Ijuru’ ihamya ko kwegera Yesu cyane bituma ingo za benshi zikomera.

N. FLAVIEN

Gabon: General Oligi Nguema yabujije abagize Guverinoma kujya mu biruhuko mu mahanga.

N. FLAVIEN

Umutwe wa Hamas wagabye igitero mu Gihugu cya Israel.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777