Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Trending News

Minisitiri w’Intebe wa DR Congo n’abandi bayobozi bakuru beguye ku mirimo yabo.

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri Perezida wa Repubulika ya DR Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, mu Murwa mukuru i Kinshasa bikaba bivugwa ko hari n’abandi bari mu myanya ikomeye y’ubuyobozi bagomba kwegura vuba na bwangu.

Minisitiri w’Intebe, Sama Lukonde yeguye ku mirimo ye kuko agomba kujya mu nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu nyuma yo gutorwa mu matora aherutse akaba yaranasize Félix Tshisekedi Tshilombo yongeye gutorwa n’amajwi asaga gato 73% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yigenga, CENI bikanemezwa n’urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga.

Mu bandi bagera muri mirongo bagomba kwegura, harimo Umuvugizi wa Leta akaba na Minisitiri w’itangazamakuru Patrick Muyaya. Haravugwa kandi uwari Minisitiri w’amashuri makuru we wamaze kwegura, hakavugwa n’uwari Perezida wa Sena, Bahati Lukwebo nawe wamaze gusezera kuri izi nshingano kugirango yicare mu nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu nshya.

Ikibazo cy’abari basanzwe muri Guverinoma ya Sama Lukonde batorewe kuba abadepite cyarasakuje cyane kuko nyuma yo gutorwa, bo bifuje ko baguma mu myanya yabo bakanaba abadepite (double fonctions), gusa biba iby’ubusa kuko babwiwe ko niba byaranahozeho, kuri ubu bitashoboka. Bakimara kwemezwa nk’abadepite batowe, basabwe guhitamo ahantu hamwe: niba ari ukuguma muri Guverinoma cyangwa se bakajya aho batorewe.

Icyo gihe basa nk’ababuze amahitamo, bahabwa iminsi 15 baba batabikoze bakaba batakaza imyanya yombi aka ya ngata imennye. Kuba noneho kera kabaye bemeye kwegura bakava muri Guverinoma, bashobora kuba batinye ko bashobora kwirukanwa ntibazasubire muri Guverinoma nshya ndetse bakanatakaza imyanya batorewe mu nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu.

Biteganyijwe ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hazashyirwaho abagize Sena bashya mu mpera z’Ukwezi kwa Kane (Mata), Guverinoma nshya ikazajyaho mu kwezi kwa Gatanu (Gicurasi) uyu mwaka wa 2024. Abadepite bo muri iki gihugu bari mu bahembwa agatubutse kuko umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu ahembwa amadorali ya Amerika asaga ibihumbi 20.

Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde wagejeje ubwegure bwe kuri Perezida Tshisekedi Tshilombo, yari kuri uwo mwanya kuva mu kwezi kwa Kabiri (Gashyantare) mu mwaka wa 2021. Nyuma yo kwegura kwe, benshi mu biyita abanyekongo b’ukuri (Congolais de père et de mère, bakaba bahuriza ku gusaba ko Jean Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo yahabwa uyu mwanya kuko ngo yagaragaje gukunda Igihugu mu ntambara iki gihugu gihanganyemo na M23.

Related posts

Islam: Ikiguzi cyo gusezerana muri iri dini cyakubwe inshuro zirindwi.

N. FLAVIEN

Itangazo: Nyirangayabatema Assinath arasaba guhindura izina akitwa Mukanoheli Assinath.

N. FLAVIEN

FC Barcelona yasubije Marc-Andre Ter Stegen igitambaro cy’ubu Captain yari yamwambuye.

KALISA

2 comments

Jefferson February 20, 2024 at 9:57 PM

Keep it up 💪 brother,amakuru utugezaho aba acukumbuye kabisa.

Kinyamwunga.com

Reply
Jefferson February 20, 2024 at 9:59 PM

Keep it up 💪 brother,amakuru utugezaho aba acukumbuye kabisa.

Kinyamwuga.com

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777