Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Ubutumwa bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpande zose zivugwa mu ntambara ya M23 na FARDC.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze ubutumwa buvuga ko bamaganye ibikorwa bihutaza ikiremwamuntu bikomeje kugaragara mu ntambara ihuje umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, FARDC. Amerika yasabye impande zose zivugwa muri iyi ntambara guhagarika ibikorwa byose hagakurikizwa amasezerano yo kugarura amahoro anyuze mu biganiro bityo ngo impande zose zikagira uruhare rwubaka mu kugera ku gisubizo cyumvikanyweho.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Leta ya DRCongo gukomeza gushyigikira ingamba zo kubaka icyizere no kureka gufatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ufatwa n’imiryango yo mu karere na Leta ya DRCongo ko “ugamije ikibi” (“negative force”), ukaba unagizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda n’abawurimo ubu bakaba bagendera kuri iyo ngengabitekerezo, ibi byose bikaba bishyira abaturage b’abasivile mu kaga gakomeye kuko na Amerika yawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Muri ubu butumwa kandi, Amerika yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rwaba rwarohereje ibisasu bya misile bihanura indege ku butaka bwa DRCongo, ivuga ko izo misile zirasirwa ku butaka, zishyira mu byago ubuzima bw’abasivile n’abasirikare bo kubungabunga amahoro b’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’abo mu karere (SADC), abakora ubutabazi n’indege zitwara abagenzi mu burasirazuba bwa Congo, basaba ko ubufasha bwose bw’u Rwanda ku mutwe wa M23 urwanya Leta ya DR Congo bwahagarara, ndetse ngo n’izi misile zo guhanura indege zigakurwayo.

Inkuru ya BBC ivuga ko Matthew Miller, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize ati: “Ni ingenzi cyane ko Leta zose zubaha ubusugire bwa buri Leta kandi abahonyoye uburenganzira bwa muntu mu ntambara mu burasirazuba bwa DRCongo zikabibaryoza”.

Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA) zitangaje ibi, mu gihe mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yaberaga i Addis-Abeba muri Ethiopia, kuwa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoza, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazigera na rimwe ruzuyaza cyangwa ngo rusabe imbabazi ku bwo kurinda umutekano w’abaturage barwo, cyangwa ngo rubisabire uruhushya. Akaba kandi akunze kumvikana yemeza ko “amasomo twabonye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi arahagije”.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bugaragaza ko n’ubwo bimeze bityo, u Rwanda rugishishikajwe n’amahoro, binyuze muri gahunda zashyizweho mu karere.  

Itangazo ryo kuri iki Cyumweru, Amerika ivuga ko yamaganye bikomeye kuba umutekano mucye urimo kurushaho kuzamba mu burasirazuba bwa DR Congo, bitewe na M23, ikavuga ko (Amerika) inamaganye ibitero byo mu gihe cya vuba aha gishize bya M23 ku mujyi wa Sake, uri mu bilometero nka 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa gatatu mu bunini muri DR Congo wa Goma, ukaba n’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Miller yagize ati: “Dusabye M23 guhagarika imirwano aka kanya no kuva mu birindiro byayo by’ubu mu nkengero za Sake na Goma kandi nkuko bijyanye na gahunda za Luanda na Nairobi”.

Amerika ivuga ko kwiyongera kw’imirwano mu bihe bya vuba aha bishize, byongereye ibyago ku bantu babarirwa muri za miliyoni, basanzwe bahura n’ibibazo byo guta ingo zabo, kubura iby’ibanze mu buzima no kugabwaho ibitero. Ivuga ko ikomeje gushyigikira ibikorwa bya dipolomasi byo mu karere bishyira imbere guhosha imirwano no gutuma habaho amahoro arambye muri Congo. Iti: “Turasaba impande zose kugira uruhare rwubaka mu kugera ku gisubizo cyumvikanyweho”. Hagati aho Igihugu cya Afurika y’Epfo (kimwe mu bihugu byatanze ingabo nyinshi muri SADC) cyatangaje amazina y’abasirikare bacyo babiri, bo mu butumwa bw’ingabo z’akarere za SADC, bishwe n’igisasu muri DRCongo muri iki cyumweru dusoza, abo akaba ari Kapiteni (Captain) Simon Mkhulu Bobe na Lance Corporal Irven Thabang Semono, bari abo muri batayo y’abasirikare barwanira ku butaka, bivugwa ko bishwe n’igisasu barashweho na M23 n’ubwo andi makuru yemeza ko Afurika y’Epfo imaze gupfusha benshi ndetse M23 ikaba ifite abandi benshi yafashe mpiri.

Abasirikare badasanzwe ba DR Congo batorejwe mu bihugu bitandukanye bitabajwe muri iyi ntambara/Photo internet.
Abasirikare badasanzwe ba Leta ya DR Congo (Hiboux Special Force) bagerageje kurwana ariko biranga/Photo internet.
Ikarita igaragaza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uduce twa Sake na Goma twugarijwe cyane muri iyi minsi/Photo internet.

Related posts

Ubwicanyi bw’i Goma bwatumye Lt Gen Constant Ndima ahamagazwa i Kinshasa.

NDAGIJIMANA Flavien

Mudahusha ukaze ku Isi ushobora kurasira muri Km 3.2 agahamya yageze muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda yemeje ko abasirikare bayo bageze muri DR Congo mu rugamba rutoroshye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment