Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubuzima Umutekano

Umubare w’abasivile bishwe na FARDC muri Kibumba wamenyekanye.

Nyuma yuko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, indege ya Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC irashe ibisasu biremereye mu duce twa Rwaza na Mwaro muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, imibare y’agateganyo igaragaza ko yishe abasivire bane, batandatu barakomereka cyane, yangiza n’ibikorwa remezo byinshi.

Amakuru yageze kuri WWW.AMIZERO.RW, yavugaga ko iyi ndege yari ije kurasa ku barwanyi ba M23 bari mu myiteguro yo kugaba igitero gikomeye ku birindiro bya FARDC biri ahitwa Buhumba muri Nyiragongo, gusa kubera amakuru y’ubutasi yihuse ya M23, ngo yasanze aho aba barwanyi bari baherereye bamaze kuhava, niko kurasa irasa abaturage ndetse inangiza ibikorwa remezo birimo amashuri, insengero, amavuriro n’umuyoboro w’amashanyarazi ujya mu mujyi wa Goma.

Bertrand Bisimwa uyobora M23 yanditse ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter ubutumwa bugira buti: “Mu kurasa kwabo batarobanura, Guverinoma ya Kinshasa n’abambari bayo bongeye gukoresha ibitwaro biremereye n’indege bishe abaturage bane, bakomeretsa batandatu ahitwa Kumboga kandi ni imibare y’agateganyo, bangije inzu z’abaturage, insengero, amashuri, ibikorwaremezo by’ubuvuzi, banongera gusenya umuyoboro w’amashanyarazi wa Kompanyi ya Virunga Energies”.

Amakuru kandi aturuka kuri agise (axe) ya Masisi aremeza ko FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, MaiMai,… bahunze nyuma yo gutsindwa urugamba, aho banyuze hose bakaba batwitse inzu z’abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi mu rwego rwo kwihimura kuko bavugaga ko abari kubarwanya ari abatutsi bene wabo. Hari n’andi makuru twamenye ko mbere yo guhunga, babanje gutaba imbunda nini zose birinda ko M23 yazifata mu buryo bworoshye.

Imirwano hagati ya FARDC na M23 irakomeje mu bice bitandukanye bya Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, kuri agise (axe) ya Masisi, M23 yigaruriye ibice bitandukanye birimo Petit Masisi, umusozi wa Gicwa wose n’ahandi henshi, ubwo twandikaga iyi nkuru bikaba byavugwaga ko iri kwerekeza mu gace ka Mushake kugirango bizere neza ko bafite ubugenzuzi bwose bwa kariya gace karebana na Sake ifatwa nk’ijosi ry’umujyi wa Goma.

Ibice (Fragments) bya kimwe mu bisasu byarashwe na FARDC.
Ibisasu biremereye birimo iby’indege ya Sukhoi-25 byishe abaturage byangiza n’ibikorwa remezo.
Inzu z’abatutsi muri Kirolirwe n’ahandi zatwitswe na FARDC, FDLR, MaiMai na Nyatura

Related posts

Akamaro ntagereranywa k’amata y’ihene azwi nk’amahenehene.

N. FLAVIEN

Meteo-Rwanda yatangaje ko hari ibice by’Igihugu bishobora kwibasirwa n’umuyaga mwinshi kandi wangiza.

N. FLAVIEN

Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777