Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo 2023, indege ya Sukhoi-25 y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC yarashe ibisasu biremereye mu duce twa Rwaza na Mwaro muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo, yangiza ibikorwa remezo birimo n’umuyoboro ujyana amashanyarazi mu Mujyi wa Goma.
Iyi ndege bivugwa ko yarasaga ku barwanyi ba M23 bari mu myiteguro yo kugaba igitero gikomeye ku birindiro bya FARDC ahitwa Buhumba muri Nyiragongo, yaje itunguranye irasa inshuro ebyiri, aho bivugwa ko yangije byinshi birimo n’ibikorwaremezo rusange, hakiyongeraho n’ubuzima bw’abantu.
Iby’iyi ndege byanemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa wanditse ku rukuta rwa X yahoze yitwa Twitter agira ati: “Mu kurasa kwabo batarobanura, Guverinoma ya Kinshasa n’abambari bayo bongeye gukoresha ibitwaro biremereye n’indege bangiza inzu z’abaturage, insengero, amashuri, ibikorwaremezo by’ubuvuzi, banongera gusenya umuyoboro w’amashanyarazi wa Kompanyi ya Virunga Energies”.
Mu minsi ibiri ishize, nanone Umujyi wa Goma wagiye mu icuraburindi kubera ibisasu biremereye byarashwe ku muyoboro wa Virunga Energies bituma amapoto n’insinga bicika, abatuye uyu Mujyi bakaba barahise bajya mu kaga kuko kubura umuriro byatumye hari ibindi byangirika cyane.
Imirwano hagati ya FARDC na M23 irakomeje mu bice bitandukanye bya Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, kuri agise (axe) ya Masisi, M23 ikaba yigaruriye ibice bitandukanye birimo Petit Masisi, umusozi wa Gicwa wose n’ahandi henshi.
Ibi byose nyamara biri kuba mu gihe Umugaba Mukuru wa FARDC, Général Tshiwewe Songesha Christian yageze mu Mujyi wa Goma ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, akihagera akaba yarahise ahindura uwari ukuriye ibikorwa bya gisirikare, Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba amusimbuza Lt Gen Fall Sikabwe waturitse i Kinshasa bivugwa ko ari mwene wabo wa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2023/11/20231108_054841-1.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2023/11/20231108_140049.jpg)