Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Nkongwa idasanzwe ikomeje kwibasira ibigori iteye impungenge.

Abahinzi b’ibigori bo mu Turere dutandukanye bafite impungenge z’uko mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya, bashobora kutazabona umusaruro bari biteze bitewe na nkongwa idasanzwe yafashe ibigori byabo bikiri bito.

Mu kwezi gushize kwa 10 ni bwo abahinzi b’ibigori bo mu turere turimo Rusizi, Karongi na Rutsiro batangiye kugaragaza ko batewe impungenge na nkongwa idasanzwe yongeye kugaragara mu bigori byabo.

Iyo ugeze mu mirima ihinzeho ibigori usanga hari amababi yatobaguritse biturutse kuri nkongwa idasanzwe, abahinzi bavuga ko igaragara cyane iyo imvura yagabanutse.

Mukantabana Felicité yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko nk’abahinzi bari kugerageza guhangana nayo binyuze mu kuyitoragura bakayica ariko bakavuga ko bidahagije.

Yagize ati: “Hari umuti wa nkongwa waje bagurisha agacupa ibihumbi 12Frw. Birasaba ko zone yose twishyira hamwe tugaterera hamwe kuko iyo umwe ateye undi ntatere irimuka”.

Ntawigomwa Euphrasie, ufite ibigori ku butaka buhuje kuri site ya Kanombe avuga ko bakeneye ko ubuyobozi bubafasha bagatererwa umuti.

Yagize ati: “Tutabikoze gutyo iyi nkongwa turi kubona itobagura amababi yazagaragara no ku muheko yaratobaguye intete z’ibigori bigatubya umusaruro”.

Bayisingize Solange, umuhinzi w’ibigori wo mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, yavuze ko agerageza gusura umurima we agatoraguramo nkongwa akayica ariko bikaba iby’ubusa.

Agira ati: “Dufite impungenge ko iyi nkongwa ishobora kuzatubya umusaruro w’ibigori bitewe n’uko yabitangiye bikiri bito, bishobora kutazazamuka neza ngo bigere aho guheka”.

Umuyobozi wa Sitasiyo y’Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ya Gakuta, Kimenyi Martin, yabwiye IGIHE ko nkongwa irwanywa mu buryo bubiri burimo kuyitoragura no gukoresha imiti.

Yagize ati: “Nabakangurira rero kuyitoragura ndetse n’imiti irahari barayizi, bayikoresha kugira ngo nkongwa irwanywe kuko itubya umusaruro”.

Uyu muyobozi wa RAB, sitasiyo ya ikorera mu turere twa Karongi na Rutsiro avuga ko mu rwego rwo guhashya iyi nkongwa bagiye gutegura umuganda wo kuyirwanya aho bazasura abaturage bajyanye n’umuti uyica bakabereka uko ukoreshwa.

Ati: “Tuzaberekera uko umuti uterwa ariko ntabwo twabona umuti ukwira hose, ibigori biri ku buso bunini nibamara kubona uko nkongwa irwanywa bazakomerezaho kugira ngo umusaruro uziyongere”.

RAB igira inama abahinzi bafite imirima y’ibigori yegeranye ko bajya bateranya amafaranga bakagurira umuti rimwe bakanaterera rimwe kuko iyo badatereye rimwe nkongwa yongera igafata aho bari bateye.

Related posts

Musanze: Chorale Bethel yo kuri ADEPR Nyarubande yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Humura’.

NDAGIJIMANA Flavien

Karidinari Kambanda yahawe Bazilika yitiriwe Mutagatifu Sixte i Roma ngo ayiyobore.

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rwashyikirije DR Congo imirambo ibiri y’abasirikare bayo barashwe barenze umupaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment