Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Iyobokamana Ubuzima

Rubavu: Itorero rya SEIRA ryagobotse abaturage bahuye n’ibiza [AMAFOTO]

Mu rwego rwo gukomeza kububabakira ubushobozi hagamijwe kubaka umuryango utuje kandi utekanye, Itorero SEIRA ryagobotse abaturage bahuye n’ibiza muri Gicurasi uyu mwaka, basaga 700 mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Bamwe mu baturage bahawe ubufasha bw’ibikoresho bitandukanye nk’inkweto, ibiribwa ndetse n’ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé), ubwo baganiraga n’itangazamakuru, n’akanyamuneza kenshi, bavuze ko bahinduriwe ubuzima mu gihe bari baratakaje icyizere cyo kongera kubaho nyuma y’ibiza byabashegeshe.

Uwitwa Ndahimana Emmanuel yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’Itorero buduhaye ubufasha kuko tukimara guhura n’ibiza njyewe nahise numva nihebye ariko kubera inkunga mpawe ndumva nongeye kugira icyizere cyo kubaho”.

Kankundiye Domina w’imyaka 79 y’amavuko nawe yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bwite bw’Itorero bwantangiye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko imyaka ngezemo sinkibasha gukora, nta wundi muntu tubana, ni njyewe gusa wimenya”.

Ubuyobozi bw’Itorero SEIRA Community Church, buvuga ko gufasha abatishoboye ari intego y’Itorero nk’uko byakorwaga n’abatubanjirije mu rwego rwo gushimangira ihame rivuga ko ‘roho nzima itura mu mubiri muzima’.

Bishop Mutabaruka Aphrodise urishumbye yagize ati: “Muri ya gahunda ya Leta yo gufasha abantu kwigira, dusanga ari byiza ko muri uyu mwaka tugomba gufasha abaturage kugirango umwaka utaha bazabashe kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, tukaba twishyuriye abantu 600 mu rwego rwo gukora ibikorwa bijyanye n’ibyifuzo by’abaturage”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madame Ishinwe Pacifique, yasabye abaturage bo mu Karere ka Rubavu ndetse n’abandi muri rusange gukomeza kwishakamo ibisubizo hagamijwe kubaka iterambere rirambye.

Yagize ati: “Itorero SEIRA ni abafatanyabikirea beza nko mu bukanguramba bw’isuku n’ubwa Mutuelle de Santé. Aba batewe inkunga ni abanyantegenke, ntimutegereze rero ngo nanjye bazantera inkunga. Gahunda mwatangiye y’ibimina muyikomeze kugirango mubashe kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza”.

Itorero SEIRA Community Church rikorera mu Turere umunani, rikaba rimaze imyaka isaga 10 rikorera mu Rwanda. Muri iyi gahunda, hishyuriwe abatishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bagera kuri 600, imiryango 50 ihabwa ibyo kurya, abana 700 bahabwa inkweto mu rwego rwo kurushaho kunoza isuku.

Akanyamuneza kari kose ku bafashijwe
Vice Mayor Pacifique
Umuyobozi w’Itorero

Yanditswe na Neza Alice WWW.AMIZERO.RW

Related posts

Hamas yikozeho irasa kuri Israel none imvura y’ibisasu rutura iri kugwa muri Gaza.

N. FLAVIEN

Musanze: Ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu gukemura bimwe mu bibazo byatewe na Covid-19.

N. FLAVIEN

Perezida Joe Biden yahagaritse kwiyamamariza kuyobora Amerika muri manda ya kabiri.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777