Perezida w’Igihugu cya Uganda, Rtd Gen Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko Ingabo abereye Umugaba w’Ikirenga, UPDF zagabye igitero gikomeye ku nyeshyamba za ADF zikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikica benshi abasigaye bagashwiragirira mu mashyamba.
Inkuru ya Chimp reports ivuga ko ku wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, Perezida wa Repubulika Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje ubwo yandikaga mu gitabo cye cyo mu biro, aho yatangaje ko iki gitero cyagabwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023.
Rtd Gen Yoweli Kaguta Museveni yagize ati: “Ndagira ngo nkoreshe aya mahirwe mbabwira ko ku wa Gatandatu mu gitondo, indege yacu kabuhariwe y’intambara irasa mu ntera ndende yasuye abacuze umugambi wo kwica abanya-Uganda”.
Museveni yavuze ko iki gitero cyagabwe mu gace ka Mambasa mu Ntara ya Ituri agira ati: “Aba banyabyaha bari mu duce twa Mambasa aha ni hanze y’imbibi twemerewe gukoreramo na Leta ya DR Congo. Icyiza ariko ni uko ubu Guverinoma ya DR Congo yatwemereye gukurikirana ibi byihebe aho bizajya hose”.
Rtd Gen Museveni yavuze ko kugeza ubu bategereje kumenya umusaruro w’iki gitero uzamenyekana biturutse mu isesengura rizakorwa. ADF ni umwe mu mitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu Burasirazuba bwa DR Congo by’umwihariko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ukaba umaze igihe wica abaturage b’inzirakarengane abandi ukabatwara bunyago, gutwika no gusahura ibyabo.