Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize ku murongo mushya w’ubwirinzi n’igisirikare mu Burasirazuba bwo Hagati, zoherezayo ubwato bw’intambara bukomeye bwa USS Abraham Lincoln, bushyirwa hafi y’Igihugu cya Iran bakomeje kurebana ay’ingwe.
Ibi byabaye mu gihe umubano hagati y’Ibihugu byombi ukomeje kuba mubi kandi urimo umwuka mwinshi w’ubwumvikane buke ushobora no kuganisha ku ntambara yeruye cyangwa se kuraswa gukomeye kuri Iran n’ubwo nayo ivuga ko ifite ubushobozi bwo guhangana bikomeye n’iki gihangage.
Abayobozi babiri bakuru ba Amerika babwiye ikinyamakuru Reuters ko uku kohereza ubu bwato bigamije kongera ubushobozi bwa Perezida Donald Trump mu kurinda inyungu za Amerika no kugira amahitamo ya gisirikare ashobora gukoreshwa igihe byaba bibaye ngombwa.
Bagaragaje ko USS Abraham Lincoln yoherejwe iherekejwe n’ibindi bikoresho bikomeye birimo amato atwara kandi akarasa misile, byose bikaba byamaze kugera muri ako karere ku mabwiriza y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Donald Trump ubwe aherutse gutangaza ko Amerika ifite ubwato bunini buri kwerekeza hafi ya Iran, nubwo yagaragaje icyizere ko butazigera bukoreshwa mu ntambara, ahubwo bukaba ari ikimenyetso cy’ubwirinzi no gukumira ibishobora guhungabanya umutekano.
Ibi bikorwa byatangiye kugaragara cyane mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo igisirikare cya Amerika cyatangiraga kwimura amwe mu mato y’intambara kivuye mu gace ka Asie-Pacifique, nyuma y’uko umwuka mubi hagati ya Washington na Tehran urushijeho gufata indi ntera.
Mu bihe bitandukanye, Perezida Trump yakunze gutangaza ko Amerika itazigera iceceka mu gihe Iran yakomeza ibikorwa byo guhohotera abigaragambya, nubwo muri iki gihe imyigaragambyo yo mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu bivugwa ko yamaze gucogora.
Si ubwa mbere Amerika ikoze ibi, kuko no mu myaka yashize yakunze kohereza ingabo n’ibikoresho bikomeye mu Burasirazuba bwo Hagati mu gihe habaga hari umutekano mucye, igaragaza ko ari ingamba zo kwirinda no kurinda inyungu zayo n’iza bagenzi bayo.
Uku kwiyongera kw’ingufu za gisirikare kwatangiye cyane mu mwaka ushize, ubwo Amerika yagabaga ibitero kuri Iran mu bice bikorwamo ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire, aho yashinjaga Iran gukoresha izo ngufu mu gutegura ibisasu kirimbuzi.
Uretse amato y’intambara, amakuru avuga ko Minisiteri y’Ingabo muri Amerika yanohereje indege za gisirikare n’ibikoresho bikomeye by’ubwirinzi bwo mu kirere mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Amerika yanatangaje ko ishobora gukora imyitozo ya gisirikare igamije kwerekana ubushobozi bwayo bwo kugaba no guhangana n’ibitero byo mu kirere.
Ku ruhande rwa Iran, umwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu aherutse gutangaza ko igitero icyo ari cyo cyose cyabagabwaho kizafatwa nk’intambara itangijwe kuri Iran, bikaba byerekana ko nayo yiteguye kwitabara.
Ibirindiro bikomeye bya gisirikare bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu majyepfo y’Umujyi wa Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bikomeje kugira uruhare runini muri izi gahunda zose, aho byabaye igicumbi gikomeye mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba irimo na Islamic State, ndetse bikaba bikomeje gukoreshwa mu gutegura ingamba nshya z’umutekano muri aka karere.

