Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Umutekano

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bahagaritse imirwano ariko bashyiraho ‘nyirantarengwa’.

Abarwanyi b’Umutwe witiriwe tariki 23 Werurwe (M23), bamaze gutangaza ko uhereye kuri uyu Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, saa sita z’amanywa (12h00) bemeye guhagarika imirwano nk’uko baheruka kubyemerera i Luanda muri Angola imbere ya Perezida Joao Lourenço, akaba umuhuza mu makimbirane ya DR Congo, gusa bakaba bashyizeho nyirantarengwa ko uzabashotora wese bazamuha isomo.

Ibi M23 yabitangaje mu itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politike, Lawrence Kanyuka, rivuga ko guhera uyu munsi saa sita z’amanywa (12h00) bahagaritse imirwano nyuma y’ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola.

N’ubwo ariko bemeye guhagarika imirwano, bavuze ko igihe cyose Ubutegetsi bwa Kinshasa n’abo bafatanya bazabashozaho imirwano, bazabasubiza bihanukiriye mu rwego rwo kwirengera no kurengera abaturage bari mu duce bafashe.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Maj Willy Ngoma, yari yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bamaze igihe bagaba ibitero mu duce M23 igenzura bikibasira abaturage, inka n’indi mitungo yabo ndetse ko ibyo bitero bitigeze bihagarara kuko ngo bigikomeje.

Ngo kuba ibi bitero bigikomeje, bikaba bituma M23 ikomeza kuryamira amajanja yiteguye imirwano ndetse ngo ikaba itapfa no gusubira inyuma ngo ive mu bice yigaruriye mu gihe FARDC n’abafatanyabikorwa bayo batarahagarika ibyo bitero bikorwa buhumyi.

Guhagarika imirwano ku mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DR Congo bisa nk’ibireba M23 gusa kuko abandi bose bamaze kwinjizwa na Leta ya Kinshasa mu mutwe w’ingabo z’Igihugu, ngo bakaba ari nk’inkeragutabara zigomba kwiyambazwa mu guhashya M23 yitwa iy’abanyamahanga.

Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi bigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Gen Sultan Makenga Emmanuel uyobora M23.
Maj Willy Ngomba uvugira M23 mu bya Gisirikare.
Itangazo ry’Umutwe wa M23.

Related posts

Perezida Kagame yasabye ko guteza imbere ‘Umuhora wa Kaduha-Gitwe’ byihutishwa.

N. FLAVIEN

M23 yigaruriye icyicaro cya Teritwari ya Masisi ihirukana FDLR, abarundi na FARDC.

N. FLAVIEN

DR Congo: Col Mike Mikombe wo mu ngabo zirinda Tshisekedi yakatiwe urwo gupfa.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777