Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ikoranabuhanga Umutekano

Ibyo wamenya kuri drones kabuhariwe za CH-4 ziri gukoreshwa mu ntambara yo muri DR Congo.

Mu gihe mu burasirazuba bwa DR Congo hakomeje imirwano ikaze hagati y’abarwanyi b’Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, FARDC n’abacanshuro batandukanye (FDLR, abasirikare b’u Burundi, SADC, Wagner, Wazalendo,…) bazifasha, imwe mu ntwaro yizewe irimo gukoreshwa n’uruhande rwa Leta ni indege zitagira abapilote zizwi nka dorone (drones).

Umuvugizi w’umutwe wa M23 ntasiba kuvuga ko ingabo za leta zirimo gukoresha drone mu “kurasa buhumyi” ku basivile mu duce dutandukanye twa Masisi. Mu kwezi gushize kandi, M23 yemeje urupfu rwa bamwe mu bakomanda bayo babiri, bivugwa ko barashwe n’igitero cya drone. Mu cyumweru gishize M23 yerekanye ibice ivuga ko ari ibya drone ya CH-4 yahanuye mu bice bya Kibumba muri Nyiragongo.

Leta ya DR Congo, ifatanyije n’ingabo za SADC, n’imitwe y’inyeshyamba ihuriye mu kitwa Wazalendo, ukongeraho n’abacanshuro b’abarundi n’abazungu, irimo kugerageza kwambura M23 uduce yafashe mu gihe uyu mutwe ubu uri ku ntera ibarirwa muri 25km uvuye i Goma uvuga ko ukomeje kwigarurira utundi duce mu rwego rwo kurengera abasivile bakomeje kwicwa n’ingabo za leta n’abo bafatanya barimo FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Abahanga mu bya gisirikare bemeza ko drone ari intwaro nshya ishobora guhindura ibintu ku rugamba muri iki gihe. Mu ntangiriro z’umwaka ushize hemejwe amakuru ko Leta ya Kinshasa yatumije mu Bushinwa bene izi ndege zo kuyifasha kurwanya M23. Mu kwezi kwa gatanu kwa 2023, Africa Intelligence, igitangazamakuru cyandika ku makuru y’ubutasi n’ibya gisirikare, cyemeje ko Leta ya Kinshasa yakiriye drones z’intambara eshatu za mbere za CH-4 muri drones icyenda (9) yatumije ku kigo China Aerospace Science and Technology Corp.

Iki kinyamakuru cyavuze ko izindi esheshatu zagombaga kugera muri DR Congo mu mpera z’umwaka ushize. Amakuru ko DR Congo yatumije kandi yakiriye drones z’intambara zivuye mu Bushinwa yemejwe kandi n’izindi mbuga zitandukanye zandika ku makuru y’ubutasi n’ibya gisirikare byo mu Bushinwa, Amerika n’Iburayi, akaba yaranashimangiwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ubwe, ubwo yari ku bitangazamakuru by’abafaransa (RFI, FRANCE24), akaba yaravuze ko “zaraje ndetse ziri ku mupaka hafi y’u Rwanda kugirango zikore akazi kazizanye”.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, M23 yatangiye gutangaza ko irimo kuraswaho n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC zikoresheje bene izi drone za CH-4. Igisirikare cya DR Congo nacyo cyemeje ko izi drones “zatangiye gukoreshwa mu kurwanya umwanzi” gusa kuri ubu zikaba ziri gukoreshwa gacye gashoboka hirindwa ko zahanurwa zose kuko M23 yatangaje ku mugaragaro ko imwe muri zo yahanuwe n’itsinda ry’abasirikare bayo kabuhariwe bashinzwe guhanura indege nk’izi zihariye.

CH-4 ni drone bwoko ki?

Caihong 4 cyangwa CH-4 ni drone zikorerwa mu Bushinwa zishobora gukorera ubutasi no kurasa ku butaka no mu mazi ziri hejuru cyane mu kirere kugera kuri metero ibihumbi bitanu (5,000m). Urubuga Militarydrones (China Defence) rutanga amakuru y’ubucuruzi bw’intwaro ku isi, ruvuga ko CH-4 iyo iri mu kirere iba igurutswa n’abakozi babiri babihugukiwe bari kuri ‘control station’ baba bahabwa amashusho n’amakuru y’ibyo ireba biva ku cyogajuru. Justin Bronk, wo mu kigo Royal United Services Institute cy’i Londres mu Bwongereza avuga ko zikoresha itumanaho ry’icyogajuru cy’Ubushinwa mu kureba no gupima ahantu zishaka kurasa ziri kure.

Hari amoko abiri ya bene izi drone, ayo ni CH-4A na CH-4B.

Militarydrones ivuga ko CH-4A ari drone yakorewe ubutasi gusa, ishobora kumara amasaha hagati ya 30 na 40 iri mu kirere, mu gihe CH-4B yo yakozwe ku buryo ishobora gukora ubutasi ikabasha no kurasa, ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu bitandatu (missiles) n’ubushobozi bwo kwikorera kugeza ku biro (kg) 345.

Ibindi biranga drones za CH-4

  • Umwaka zatangiye gukorwa: 2014
  • Uburebure: 11 m
  • Ubugari (harimo n’amababa yayo): 20 m
  • Ubujyejuru: 3.8 m
  • Uburemere (irimo ubusa): 1,600 kg
  • Imbaraga: moteri imwe y’imbaraga za 900 horsepower (imbaraga nk’iza moteri y’imodoka ya Lamborghini Asterion ya 2014)
  • Umuvuduko: 350 km/h
  • Ikigo kizikora: China Aerospace Science and Technology Corporation (CASC)
  • Ubushobozi: Kurasa ku butaka no mu mazi; n’ubutasi
  • Kurasa: Ishobora kurasira ku butumburuke bwa 5,000m (ibituma bigora imbunda zirasa indege kuyigezaho)

Ubushinwa ku isoko rya drone z’intambara.

Uretse DR Congo, kuva mu 2014 ibindi bihugu birimo Iraq, Pakistan na Saudi Arabia byakoresheje bene izi drone mu mirwano itandukanye. Harimo izo Saudi Arabia yakoresheje mu kurwanya aba-Houthis muri Yemen. Mu myaka ishize, Joseph Dempsey umusesenguzi muri International Institute for Strategic Studies yavuze ko Ubushinwa burimo “kwigarurira isoko ryo kugurisha drones” ku Isi.

Mu 2015, bivugwa ko Nigeria aricyo gihugu cya mbere cya Africa cyaguze na Beijing drone za mbere za CH-3, yari ikeneye mu kurwanya umutwe wa Boko Haram ukomeje kuzengereza iki gihugu rutura cyo ku mugabane wa Afurika. Mbere y’aha, drone z’intambara zari umwihariko w’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Inzobere zivuga ko kwiganza k’Ubushinwa ku isoko rya bene izi drone ku Isi biva ku itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizwi nka “Missile Technology Control Regime” ryo mu 1987 ribuza iki gihugu kugurisha intwaro zica abantu benshi ku bindi bihugu ku Isi, bityo Amerika ikaba idashobora kugurisha drone nk’izo. Ibi byabaye amahirwe ku Bushinwa bwo budafite ikibubuza kugurisha bene izi ntwaro.

Inzobere mu bya gisirikare zivuga ko Caihong 4 cyangwa CH-4 drones zakozwe mu buryo bumeze neza nk’ubwa drones zitwa MQ-9 Reaper za Amerika, ubu izi z’Abashinwa akaba ari zo ziganje ku isoko ry’intwaro ku Isi. Urubuga Africa Intelligence ruvuga ko drone za CH-4 z’Ubushinwa zihendutse ugereranyije na ngenzi zazo biri ku rwego rumwe za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse DR Congo, ibindi bihugu byo ku mugabane wa Africa nka Maroc, Misiri, na Ethiopia nabyo byaguze bene izi drones z’Ubushinwa. Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ariko zivuga ko izi drones ziteye amakenga kubyo zangiza n’abo zica, kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, ndetse no kuba zishobora kwica abasivile benshi.

Leta zo, nk’iya DR Congo ubu, zivuga ko izi ntwaro ari nziza mu kurasa abanzi bazo no kurwanya iterabwoba. Uburyo bene izi drones zirimo gukoreshwa mu ntambara ya DR Congo umusaruro wabwo nturagaragara mu gusubiza inyuma umutwe wa M23 nk’intego nyamukuru ya Leta, mu gihe uyu mutwe wo uvuga ko FARDC iri gukoresha izi drones “zirasa buhumyi” zikica abasivile hirya no hino mu bice bikomeje kuberamo imirwano cyane ko M23 ikomeje gufungira amazi n’umuriro umujyi wa Goma.

Related posts

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we Perezida.

NDAGIJIMANA Flavien

Huye: Ishuri ‘EP Ikibondo’ ryashimiwe ko rikomeje kuba nyambere mu mitsindire [Amafoto].

NDAGIJIMANA Flavien

Ubwongereza bwasubije Nigeria akayabo k’amafaranga yari yaribwe n’uwahoze ari Guverineri

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Marius Gikwerere February 3, 2024 at 7:16 AM

Mbega indege kabuhariwe weeeeeeee!! Nonese koko abanyamerika bo bazirekuye zikajya ku isoko ryo hanze cga se bagakoresha ububasha bakabuza n’abashinwa gukwiza izi zabo. China iri gutera imbere vuba cyane

Reply

Leave a Comment