Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

DRC: Ifoto ya Perezida Tshisekedi na Macron basa nk’abaterana amagambo yavugishije benshi.

Ifoto yashyizwe ku mbugankoranyambaga igaragaza Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo asa nk’uterana amagambo na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron wagendereye DR Congo, yatumye benshi bibaza niba DR Congo iha agaciro abashyitsi ndetse banagaruka ku byo Perezida Félix Tshisekedi akunze kuvuga arega u Rwanda, bemeza ko amaherezo bizaba aka wa mwana murizi udakurwa urutozi.

Iyi foto bigaragara ko yakuwe mu mashusho (Video) yatambukaga kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu, RTNC, igaragaza bwana Felix Tshisekedi asa nk’ushaka kuvugira muri mugenzi we Macron ubwo bari mu kiganiro imbere y’abanyamakuru i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri uyu wa Gatandatu tariki 04 Werurwe 2023.

Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Tshisekedi yabanje guha ikaze mugenzi we, avuga ko umubano w’Ibihugu byombi wifashe neza, nk’uko amaze kubigira nk’indirimbo, ahita agaruka ku ntambara iri mu Burasirazuba bw’Igihugu cye avugako yashojweho n’u Rwanda, asaba Macron (u Bufaransa) kugira icyo yakora ku Rwanda nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri France 24.

Ubwo yafataga ijambo, Perezida Macron nawe yabanje gushima ko umubano wa Afurika (DRC ibarizwamo) n’u Bufaransa wifashe neza avugako yaje muri iki Gihugu kinini mu Bikoresha igifaransa mu rwego rwo gukomeza gutsimbataza imihahiranire n’imigenderanire, gusa yirinda kugira byinshi avuga ku byitwa ubushotoranyi.

Asa nk’usoza, Perezida Macron yagaruyse ku mutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo, avugako bikwiye ko izi ntambara zihagarara, ashimangira ko ariko bisaba ko buri ruhande rukurikiza ibikubiye mu masezerano yose yagiye asinywa yaba aya Naïrobi, Luanda ndetse n’ibyo Abakuru b’Ibihugu bya EAC baherutse kwemereza i Bujumbura.

Akomoza ku byari byavuzwe na Tshisekedi by’ubushotoranyi, Macron yasubije ko DR Congo ikwiriye guhagarika gushakira ibibazo ahandi kuko ngo ibibazo bigaragara iki gihe ari umusaruro w’imiyoborere idahwitse ishingiye ku kutagira Igisirikare gikomeye, inzego z’ubutegetsi zijegajega n’ibindi.

Yagize ati: “Kuva mu 1994, ntabwo mwigeze mushobora kugarura ubusugire bw’igisirikare, umutekano cyangwa ubuyobozi bw’Igihugu cyanyu. Ni ukuri !! Reka mbivuge n’ubwo wenda hari abatari bubyakire neza ariko ntidukwiye na rimwe guhora twumva ko ibibazo byacu bituruka hanze”.

Akimara kuvuga ibyo benshi bumvaga ko bidashoboka, bamwe mu banyekongo n’inshuti zabo bahise bagwa mu kantu kubera ayo magambo, bavuga ko ari ari ukubacumita inkota mu bikomere ndetse ko ari n’agasuzuguro ku Gihugu cyabo.

Gusa ku rundi ruhande ntibyatunguranye kuko benshi n’ubundi bari bavuze ko nta gishya bategereje kuri Macron kuko ngo n’ubundi ari we muterankunga mukuru w’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa DR Congo, bityo rero ngo nta n’impamvu yo kwirirwa aza mu Gihugu cyabo.

Abakoresha imbugankoranyambaga bakaba bahise batangira impaka kuri ayo mafoto, bamwe bakemeza ko Perezida Félix Tshisekedi yashakaga gucecekesha Macron ngo abanze amusobanurire ikibazo neza, undi nawe (Macron) akamubera ibamba amubwira ko ibyo avuga abizi neza kuko amakimbirane yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari atari aya none kandi ko kuyakemura bisaba koroha mu mutwe.

Perezida Tshisekedi wa DRC asa nk’uwihanangiriza mugenzi we Macron w’u Bufaransa ariko nawe agasa nk’umubwira ati genda gacye muri aka gakino nta guhubuka.

Related posts

Tshisekedi yashimiye Ibihugu by’inshuti bikomeje gupfusha ingabo zitangira DR Congo.

N. FLAVIEN

Umuyobozi wa Teritwari ya Rutshuru yasuye General Sultan Makenga uyobora M23.

N. FLAVIEN

Abakekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bagabye igitero mu Karere ka Rubavu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777