Amizero
Amakuru Iyobokamana

Rubavu: Chorale Tuyikorere yo kuri ADEPR Mahoko yafashije uwamugajwe amaguru akaba agenda yicaye [AMAFOTO].

Chorale Tuyikorere ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Itorero rya Mahoko, yafashije umuturage witwa Ntangorane Jean d’Amour wamugajwe amaguru ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, imufasha kuba mu nzu ikwiriye ikiremwamuntu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, nibwo abaririmbyi ba Chorale Tuyikorere bazindukiye mu gikorwa cyo kubakira uyu Ntangorane Jean d’Amour. Ni igikorwa kiri gukorwa mu byiciro hakurikijwe ibikenewe ku nzu y’uyu mugabo ugenda yicaye kuko amaguru ye yahinamiranye kubera amarozi nk’uko byemejwe na bwana Ntangorane.

Ubwo umunyamakuru wa www.amizero.rw yageraga aho uyu Ntangorane atuye mu nzu yari ikirangarira, yasanze imirimo irimbanyije, abavoma amazi, abakata urwondo rwo guhoma, abahoma, abatera inzugi ndetse n’abareba uko bacukura umusarane kuko nawo ntawo yagiraga. Umunyamakuru yagerageje kwinjira muri iyi nzu, agera n’aho uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu yikinga kuko uvuze ko aryama waba ushinyaguye. Aka kumba gato kitwa ako kuraramo, niko kabamo udukoresho twose dukoreshwa n’uyu muryango; uburiri, amasahane, udusafuriya n’ibindi byose biri hamwe ukibaza uko baryama.

Abaririmbyi ba Chorale Tuyikorere mu gikorwa cyo kubakira Ntangorane

N’ubwo bitari byoroshye, twegereye bwana Ntangorane Jean d’Amour atubwira akamuri ku mutima. Yatubwiyeko kuri we atabona amagambo yasobanuramo ukuntu Imana ikomeje kumwitaho. Yagize ati: “uko mumbona sinshobora kugenda mpagaze nk’abandi. Uku siko navutse, kuko navutse ndi muzima nk’abandi, nkura neza, njya mu ishuri ndiga, ngeze ku myaka hafi 17 nangizwa n’abarozi amaguru yanjye arahinamirana. Imana yakomeje kunyiyereka, impa ibyo kurya, imbeshaho umunsi ku munsi”.

Yakomeje avugako kubona inzu byamubereye igitangaza ko ariko bitamutunguye kuko ngo Imana yahoraga imubwirako izamutuza aheza. Ati: “nabayeho nabi cyane ariko Imana ikambwirako izantuza mu nzu nziza. None nk’uko ubibona Chorale Tuyikorere iri kunyubakira inzu nziza cyane ku buryo numva byandenze. Nta kindi nabasabira uretse umugisha w’Imana kandi bagakomeza ibi bikorwa no ku bandi kuko ari ryo vugabutumwa rikenewe”.

Umuyobozi wa Chorale Tuyikorere Bwana Hitamungu Emmanuel, avuga ko bamaze kumenyako uyu muvandimwe arara mu nzu ituzuye, bafashe umwanzuro wo kwishakamo ubushobozi maze ngo bakusanya asaga Miliyoni imwe (1,000,000Frw) yo kuzuza iyi nzu yari igicagate. Yagize ati: “Ni henshi twavuze ubutumwa, nta n’Intara y’u Rwanda tutarageramo. Twasohoye indirimbo ndetse hari n’izindi zizasohoka kuri 19 Kamena 2021, gusa twatekereje kuri uyu muvandimwe, duhitamo kumufasha akareka kurara yicwa n’imbeho, niko kwemeza kumufasha kuzuza iyi nzu”.

Abajijwe ibyo bakoze, yagize ati: “Twubatse guhera hejuru y’amadirishya kuko hose hari harangaye, dushaka inzugi zose zirindwi (eshanu z’imbere mu nzu z’ibiti n’ebyiri z’ibyuma z’inyuma, duhoma n’urwondo rwiza rukomeye, tuzahoma na sima(cement) ndetse dushyire ibirahuri mu madirishya. Kuri ibi turi gucukura umusarane tukazawubaka ndetse n’inzu yo gutekeramo bita igikoni”.

Uyu muyobozi akaba yemeza ko uko Imana izakomeza kubaronsa ariko nabo bazakomeza gukora ibindi bikorwa. Yavuzeko atari ubwa mbere bakoze ibikorwa nk’ibi kuko ngo basanzwe babikora, avugako bizanakomeza kuko ngo ijambo ry’Imana risaba gukora ivugabutumwa rishingiye ku mirimo.

Nyiranzavugankize Séraphine ni umuturanyi wa Ntangorane Jean d’Amour. Avugako yakozwe ku mutima n’iki gikorwa cy’Abarokore. Ati: “njye ndi umugaturika, ariko aba bantu banshimishije kuko bafashije uyu mugabo usanzwe abayeho nabi cyane. Ni ukuri Imana ibahe umugisha mwinshi kandi n’abandi bajye babareberaho”.

Uyu muturanyi yakozwe ku mutima n’iki gikorwa cy’Abarokore

Umushumba wa ADEPR Paroisse ya Mahoko, Rév. Past. Bwiko Jean Bosco wari uhagarariye ubuyobozi bw’Itorero, yavuzeko ubundi mu nshingano z’ibanze z’Itorero harimo gufasha abababaye. Ati: “Hamwe n’aya mavugurura ari kuba mu buyobozi bw’Itorero ryacu uhereye hejuru, turifuza kugira Itorero rishingiye ku gufasha abatishoboye kuko bene ibyo bikorwa ari byo bifasha abantu gusubirana ubumuntu bagakira ku mibiri ndetse n’imitima ikanezererwa bityo bikabakururira ku Mana. Erega buriya natwe hambere niko twagiye dukizwa kuko ADEPR yafashije benshi cyane bidukora ku mitima maze dufata umwanzuro wo kuza mu nzu y’Imana”.

Umushumba wa Paruwasi Mahoko nawe yiyemeje gushyigikira iyi chorale

Ntangorane Jean d’Amour yavutse mu 1986, amugazwa amaguru mu 2003. Nyuma yo kubona ko ataba wenyine nk’uko na Bibiliya ibivuga, yashatse umugore muri 2012 ubu bakaba bamaze kugira abana batatu. Ubusanzwe iyo yabonye aho akura ibiti, ngo abaza imihini bakwikiza amasuka maze ngo agakuraho ikimutunga, yaba atabibonye agatungwa n’abagiraneza.

Uyu mugabo ugenda yicaye, atuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Bisizi, Umudugudu Bweza. Inzu ari gufashwamo na Chorale Tuyikorere, isakaje amabati hafi 55 arimo 30 yahawe n’Umurenge ariko ngo babanje kumunaniza, andi 25 arayigurira.

Chorale Tuyikorere ni Chorale yavutse mu 1990, ubu ikaba ifite abaririmbyi bakabakaba 100. Paroisse nshya ya Mahoko ibarizwa mu Mirenge ibiri: Nyakiriba na Kanama, ikagira amatorero 24 akubiye mu byahoze ari Paruwasi Nyakiriba, Mahoko, Kanama n’imidugudu(amatorero) micye yakoreraga muri Paruwasi ya Mukingo n’indi yakoreraga muri Paruwasi ya Gatovu.

Icyumba araramo ni uko giteye
Uburiri araramo ntiwamenya niba ari uburiri cyangwa ari ahabikwa ibyombo.

Related posts

Covid-19: U Rwanda rwakiriye inkingo zisaga ibihumbi 390 zo mu bwoko bwa Pfizer.

NDAGIJIMANA Flavien

Ku myaka 82 agiye gukorera urugendo mu isanzure

NDAGIJIMANA Flavien

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Pascal June 13, 2021 at 5:35 AM

Yoooooo!!! Ni ukuri Imana yo mu ijuru itibagirwa imirimo ihe umugisha aba baririmbyi ba Chorale Tuyikorere kuko gufasha abakene, imfubyi n’abapfakazi ni inshingano ikomeye kandi y’ibanze mu zashyizweho na Yezu/Yesu

Reply
Ahishakiye June 13, 2021 at 5:51 AM

Ibi ni byiza cyane !! chorale tuyikorere Imana Nikomeze ibashigikire kubwicyogikorwa cyiza bakoze.

Reply
Rev. NDIMUBAYO Charles June 16, 2021 at 7:46 AM

Chorale Tuyikorere Uwiteka akomeze kubaha imigisha kandi akomeze turakoresha ibyo ubutwari.

Reply

Leave a Comment