Amizero
Ahabanza Amakuru Ubushakashatsi Ubuzima

Akamaro ntagereranywa k’amata y’ihene azwi nk’amahenehene.

Benshi muri twe twikundira kandi tunamenyereye amata y’inka ariko burya ihene nazo zirakamwa. Amata zikamwa yitwa amahenehene akoreshwa kuva kera nk’umwe mu miti ivura “bwaki” ku bana bagize ikibazo cy’imirire mibi nyamara sibo gusa agirira akamaro kuko n’abakuze hari byinshi byiza abamarira.

Nkuko amata y’inka akorwamo ibindi nka Fromage, Yawurute, Ice cream n’ibindi ni ko no ku mahenehene bishoboka. Amahenehene akaba akungahaye kuri  vitamin A, B6, B12, C, na D. Aya mata atamenyerewe na benshi akaba abamo kandi magnesium, calcium, ubutare, umuringa, potasiyumu n’indi myunyungugu inyuranye.

Akamaro k’amahenehene ku buzima bwacu:

  1. Atuma amagufa akomera

Nubwo ihene itabyihariye yonyine, ariko amata mu moko yose abamo kalisiyumu, bityo no mu mahenehene tuyisangamo. Akarusho ni uko amahenehene aguha kalisiyumu itagira ingaruka yagutera bityo igatuma amagufa akomera kandi bikayarinda indwara zinyuranye ziyafata.

  1. Kurinda kubyimbirwa

Ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane niba amahenehene abuza kubyimbirwa umubiri wose kuko byamaze kugaragara ko abuza kubyimbirwa mu nda no gutumba nyuma yo kuyanywa bigendana no kugugara nkuko biba ku mata y’inka. Kuyanywa bituma mu nzira y’igogorwa hataba ububyimbirwe.

  1. Kunyunyuza intungamubiri

Ubushakashatsi bugaragaza ko amahenehene ari yo yegereye bya hafi amashereka kurusha amata y’inka. Bityo kuyanywa bituma umubiri ubasha gukurura intungamubiri zinjiye mu byo twariye kandi bigafasha igifu gukora neza.

  1. Gutera ingufu imikorere y’umubiri

Amahenehene arimo intungamubiri ku gipimo cyo hejuru ugereranyije n’amata y’inka. Kuyanywa rero ntibigombera ubwinshi. Agakombe kamwe kaguha 40% bya kalisiyumu ukeneye ku munsi, 20% bya vitamin B ukeneye ndetse na potasiyumu na fosifore biri ku gipimo cyiza. Kuyanywa kandi bifasha umubiri nkwinjiza ubutare n’umuringa bikaba bifasha abafite ikibazo cyo kubura amaraso.

  1. Kurinda umutima

Mu mahenehene harimo ibinure byiza bikubye 2 ibiboneka mu mata, ndetse ho nta nubwo habamo ibinure bibi bityo kuyanywa ntabwo byongera cholesterol. Ibi birinda indwara zinyuranye z’umutima, stroke, n’izindi. Kuba kandi habonekamo potasiyumu birwanya umuvuduko ukabije w’amaraso kuko potasiyumu ifasha imiyoboro y’amaraso kwaguka.

  1. Kongerera ingufu ubudahangarwa

Mu mahenehene harimo selenium ihagije. Uyu munyungugu ukaba ugira uruhare rukomeye mu bwirinzi bw’umubiri uwurinda indwara cyane cyane iziterwa na mikorobe.

  1. Gukura

Amahenehene akungahaye kuri poroteyine zikaba zizwiho kubaka umubiri akaba ari nayo mpamvu ahabwa abana bafite ikibazo cya bwaki ndetse no kugwingira. Si ugukura mu gihagararo gusa ahubwo anafasha gukura mu bwenge n’imitekerereze. Gusa n’ubwo ari meza akaba atasimbura amshereka kuko ari yo aza ku mwanya wa mbere mu gufasha abana gukura neza.\

Kunywa amahenehene bifitiye akamaro umubiri wacu.

Related posts

Gakenke: Benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’inyubako z’icyahoze ari “Collège Nkunduburezi” n’icyatumye ifunga.

N. FLAVIEN

Perezida wa Ukraine yagize ibyo ashinja Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru.

KALISA

Amagambo ya Prince Kid nyuma yo kuva muri Gereza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777