Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Musanze: Abaturage biteze iterambere ku mihanda ya kaburimbo izatwara miliyari zirindwi yatangiye kubakwa.

Abaturage b’Akarere ka Musanze n’abandi bahagenda, bemezako imihanda ya kaburimbo yatangiye kubakwa irimo uwo mu Mudugudu wa Muhe ahazwi nko kuri STRABAG hamwe n’indi izubakwa mu bice bitandukanye ikazatwara asaga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, izabasigira iterambere ndetse ngo ikazarushaho kuzamura ubwiza bw’Umujyi wa Musanze ugwa mu ntege Kigali.

Bamwe mu baturage batuye mu bice iyi mihanda igiye kubakwamo, bavuga ko ari iterambere ribasanze iwabo kuko ngo izahesha agaciro imitungo yabo, ndetse n’ubwiza bw’Umujyi wa Musanze bugakomeza gushimangira ko ariwo Mujyi mwiza inyuma y’Umurwa Mukuru Kigali.

Habitegeko Donatien ni umwe muri bo. Aganira na WWW.AMIZERO.RW  yagize ati: “Uyu muhanda ugejejwe hano wongereye agaciro ku buryo budashidikanywaho imitungo yacu, ubu uko ikibanza cyaguraga hano haziyongeraho agaciro kanini cyane kubera iyi kaburimbo, hagiye gusa neza ni nako ibikorwa by’iterambere birushaho kutwegera. Ibi byose ni imvugo iba ingiro ya Perezida Kagame wacu arakarama”.

Nyiramanimba Godelive w’imyaka 61 y’amavuko nawe yavuze ko ibyiza by’iterambere abona mu zabukuru bizamutera gusazana akanyamuneza. Ati: “Nzasazana akanyamuneza ku mutima kubera ko uko iminsi yicuma niko ibyiza birushaho kutwegera tubikesha umubyeyi wacu Paul Kagame. Urabona hano hari hubatse inzu nziza ariko ubwiza bwazo bugiye kwiyongera kubera kaburimbo, ntawatugisha impaka ko Umujyi wa Musanze ariwo uhiga indi mu bwiza nyuma ya Kigali, turabyishimiye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yizeza abaturage ko ibikorwa by’iyubakwa ry’iyi mihanda rizagenda neza, ndetse n’abagomba guhabwa ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’iyi mihanda nabyo birimo gukorwa neza.

Ati: “Ibikorwa by’iyubakwa ry’iyi mihanda rizagenda neza. Nk’ubu hagenda habarurwa imitungo izangizwa n’ibi bikorwa twatangiye kwishyura ku buryo bigeze ku kigereranyo cya 75%, twizera neza ko ibibazo bizagenda biganirwaho hagati y’ubuyobozi n’abaturage, kuko ubufatanye n’ubworoherane aribyo bizakorwa n’ibindi bikorwa bizangirika bitari byarateganyijwe nabyo turabibona bizakemuka”.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’iyubakwa ry’iyi mihanda na za ruhurura zitwara amazi bizakorwa mu gihe kitarenze umwaka, byose bikazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari zirindwi nibigenda uko byateganijwe, bikazuzura mu gihe kitarenze amezi 12. Imihanda yatangijwe ni iyo mu cyiciro cya gatatu cyo gukora imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero bisaga 6.

Ibikorwa by’ikorwa ry’imihanda ireshya na Km 6 byatangijwe ku mugaragaro.
Bamwe mu bayobozi b’abakozi bazubaka ibi bikorwa.
Imodoka n’ibimashini bya Kampani ya NPD izubaka ibi bikorwaremezo.

Related posts

Perezida Kagame na Museveni biyemeje gukora uko bashoboye amahoro akaboneka mu karere.

N. FLAVIEN

Biravugwa ko umusirikare mukuru wa FARDC yishwe na M23 mu mirwano ikaze ikomeje guhuza impande zombi.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose kugira ngo rwirinde.

Muntu Clarisse

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777