Amizero
Ahabanza Amakuru Ikoranabuhanga Kwibuka

ULK-Gisenyi: Urubyiruko rwasabwe guhangana n’abifashisha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi, muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Ishami rya Gisenyi, kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, hamaganwe abakomeje kwifashisha ikoranabuhanga, maze ku  mbuga nkoranyambaga bagahakana ari nako bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Urubyiruko rwari muri uyu muhango rwasabwe kuba nyambere mu guhangana n’aba banzi b’Igihugu, maze bagakoresha izi mbuga nabo bagaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu butumwa bwagarutsweho n’abayobozi mu nzego zitandukanye, hibanzwe ku kwereka urubyiruko ko rufite iby’ibanze byose byatuma bahangana n’aba bakomeje kugaragaza imitima yinangiye, bagahakana ari nako bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bashaka kwerekana amateka agoretse atandukanye n’amateka y’ukuri yabaye ku manywa y’ihangu Isi yose ireba.

Dr Ishema Pierre uyobora Ishami rya ULK Gisenyi, yavuze ko urubyiruko rwa ULK rukwiye kuba nyambere kuko rufite uruvugiro rushingiye ku bikorwaremezo bihagije nka internet, imashini n’ibindi bishobora kubafasha kujya ku ikoranabuhanga, maze bifashishije za mbuga nkoranyambaga bakanyomoza ba bandi bibwira ko bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Yavuze ko nta kabuza bizagerwaho n’ubwo ngo n’aba bahakana bakanapfobya nabo bahindura amayeri umunsi ku wundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, bwana Nzabonimpa Déogratias, yashimye urubyiruko muri rusange rukomeje kugaragaza umusanzu mu kubaka Igihugu, asaba ko intambara ikomeye dufite kugeza uyu munsi yo guhangana n’bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi baciye ku mbuga nkoranyambaga, dukwiye kuyirwana tubasubiza mu buryo bwiza tubereka aho Igihugu kigeze ndetse tunabaha n’aho cyavuye, maze bakabona aho tugeze twiyubaka, ibintu bizatuma bahinduka bakajya mu murongo mwiza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry mu ntangiriro za Mata uyu mwaka yavuze ko mu myaka 3 ishize uhereye muri 2019, abantu 7 bashyikirijwe ubutabera bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside no gukurura amacakubiri mu banyarwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga nka Youtube, Facebook na Twitter. Yasabye abazikoresha kujya bitondera bakanashishoza mu butumwa bazitambutsaho.

Muri uko kwezi kandi, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yavuze ko ikibazo cy’abapfobya, bakanahakana Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga bari mu mahanga bigoranye kubageza imbere y’ubutabera, nk’uko bikorwa ku babikorera mu Rwanda. Gusa yavuze ko Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’abacunga izi mbuga nkoranyambaga, kugira ngo iki kibazo gifatirwe ingamba.

ULK Ishami rya Gisenyi ryibutse kuri uyu munsi Jenoside yakorewe abatutsi, ni kimwe mu ruhererekane rw’ibigo bya ULK Ltd birimo: ULK Kigali (main Campus), GLORY Academy, ULK Polytechnic na EPGI, Ishuri inshuti y’umwana. ULK ishami rya Gisenyi, ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, Umudugudu w’Ubukerarugendo.

Dr Ishema uyobora Ishami rya ULK Gisenyi na Karara Alex ushinzwe imari n’abakozi bunamira inzirakarengane.
Ubwo bari bageze ku Rwibutso rwa Commune Rouge.
Vice Mayor Deogratias, Dr Ishema n’inzego z’umutekano.
Bamwe mu barimu ba Kaminuza bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi ku rwibutso rwa ‘Commune Rouge’
Bari bicaye batuje bafashwa kumva neza amateka.
Abayobozi mu nzego zitandukanye.
Urubyiruko rwari rwitabiriye. 

Related posts

Rwandair yatangije ingendo hagati ya Kigali na Paris nta handi ihagaze.

N. FLAVIEN

Gakenke: Ibyishimo by’iminsi mikuru bikwiye kujyana no kwirinda Virusi itera SIDA.

N. FLAVIEN

Ethiopia: Inyeshyamba za TPLF zigaruriye Umujyi wa Kobo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777