Mu gihe ibiganiro bigamije amahoro bikomeje hagati ya Libani na Isiraheli, ingabo za Isiraheli zagabye ibitero bikomeye by’indege ku majyepfo ya Libani, bisenya ibikorwa remezo n’amazu nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Leta ya Libani.
Ibi bitero byabaye ku mugoroba wo ku wa 8 Ukuboza, byibasiye umusozi wa Safi mu Mujyi wa Jbaa, ndetse na Azza na Rumini Arki. Nubwo hatatangajwe imibare y’abakomeretse cyangwa abapfuye, Isiraheli yatangaje ko ibitero byayo byibanze ahafite aho hahurira n’umutwe wa Hezbollah, cyane cyane ahakoreshwa imyitozo y’ingabo za Radwan Force, umutwe udasanzwe w’uyu mutwe.
Ibisasu byarashwe kandi ahatunganyirizwa intwaro, nk’uko byemejwe na minisiteri y’ingabo ya Isiraheli.
Ibi bibaye nyuma y’aho impande zombi ziherutse kohereza intumwa mu biganiro birimo abasivili n’itsinda rya gisirikare rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Ni ibiganiro byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gusigasira umutekano w’akarere no kugabanya ubushyamirane bukomeje gufata indi ntera.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Libani Joseph Aoun, yagaragaje ko igihugu cye gihitamo inzira y’ibiganiro n’ubushake bwo guhagarika ibitero bya Isiraheli. Icyakora, ibyo bitero byongeye gukaza umurego, byibasiye no mu bice by’Amajyepfo ya Beirut, aho abayobozi ba Hezbollah barimo Haytham Ali Tabtabai bishwe.
Raporo ya Loni yasohotse mu kwezi gushize igaragaza ko kuva amasezerano yo guhagarika imirwano yasinywa mu 2024, abasivili 127 bamaze kwicirwa muri Libani, barimo n’abana, bikomeza kugaragaza ko amahoro akiri kure.
Isiraheli ikomeje gushinja Leta ya Libani korohereza Hezbollah no kutayambura intwaro, naho Hezbollah ikavuga ko itazazishyira hasi mu gihe ibitero bya Isiraheli bigikomeje.
Ibi byose byongera igitutu ku biganiro by’amahoro, aho ubushyamirane bukomeje kwangiza ubuzima bw’abasivili no gushyira akarere mu kaga k’intambara irambye.


