Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ibisasu by’Uburusiya byishe umunyamakuru Oksana, Umurusiya wari mu kazi muri Ukraine.

Umunyamakuru w’Umurusiya wari mu kazi mu Gihugu cya Ukraine yishwe n’ibisasu by’ingabo z’Uburusiya zikomeje gusuka mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine.

Oksana Baulina yari amaze igihe atangaza amakuru y’i Kyiv no mu mujyi wa Lviv wo mu burengerazuba bw’Igihugu ku rubuga The Insider rutangaza inkuru zicukumbuye, nkuko rwabivuze mu itangazo rwasohoye.

Iryo tangazo ryongeraho ko yapfuye ubwo yari arimo gufata amashusho y’ibyasenyutse mu karere ka Podil ko mu murwa mukuru. Mbere, Baulina yari yarigeze gukora mu kigo kirwanya ruswa cy’Umurusiya Alexei Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, ndetse yari yaravuye mu Burusiya.

Mu mwaka ushize, abategetsi b’Uburusiya batangaje ko icyo kigo kinyuranyije n’amategeko ndetse bavuga ko ari icy’ubuhezanguni, bituma abakozi bacyo benshi bahungira mu mahanga. Amakuru avuga ko undi muntu umwe yishwe naho abandi babiri bakomerekera muri iryo terwa ry’ibisasu.

Urubuga rw’amakuru The Insider rwavuze ko mbere Baulina yari yarohereje inkuru nyinshi z’i Kyiv no mu mujyi wa Lviv. Icyo gitangazamakuru cyavuze ko “cyihanganishije cyane” umuryango w’uwo munyamakuru n’inshuti ze.

Umunyamakuru Alexey Kovalyov ukora inkuru z’ubucukumbuzi, yahaye icyubahiro Baulina. Mu butumwa yatangaje kuri Twitter, yavuze ko yari amaze imyaka 16 amuzi, kandi ko bakoranye mu bitangazamakuru byinshi byigenga, akaba yari umuntu ufite “ubushishozi bwo gukora igikwiye.”

Baulina ni umwe mu banyamakuru batanu bazwi ko bamaze kwicirwa muri iyi ntambara imaze ukwezi. Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa gatatu, Yevhenii Sakun, umunyamakuru wafataga amashusho wa teleziviyo LIVE yo muri Ukraine wanakoreraga ibiro ntaramakuru EFE bya Espagne, yiciwe mu iraswa ry’umunara w’iyo televiziyo i Kyiv.

Ibyumweru bibiri nyuma yaho, umunyamakuru w’Umunyamerika Brent Renaud wanakoraga za filime, wari ufite imyaka 50, yishwe arashwe ubwo yari arimo gufata amashusho mu mujyi wa Irpin uri hanze ya Kyiv. Ndetse iminsi ibiri nyuma yaho, abanyamakuru babiri ba Fox News – Pierre Zakrzewski wari ufite imyaka 55 wafataga amashusho, hamwe na Oleksandra Kuvshinova wari ufite imyaka 24 – bishwe ubwo imodoka yabo yakubitwaga n’amasasu yari arimo kuraswa ku nkengero za Kyiv.

BBC

Related posts

Indege y’igisirikare cya Amerika yakoreye impanuka muri Norvège ntiharokoka n’umwe.

N. FLAVIEN

UCL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye

N. FLAVIEN

Uwari umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777