Amizero
Amakuru Hanze

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda n’iza Mozambique zakuye inyeshyamba mu birindiro bya Awasse

Ingabo Kabuhariwe z’u Rwanda ziri kumwe n’iza Mozambique zavanye inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam mu birindiro byazo bya Awasse nyuma y’imirwano ikomeye ku cyumweru no kuwa mbere.

Awasse ni agace kafashaga izi nyeshyamba nk’urukuta rukingira umujyi zigaruriye wa Mocimboa da Praia, nk’uko umunyamakuru Jose Tembe wa BBC muri Mozambique abivuga.

Umutekano mucye watewe n’inyeshyamba imaze imyaka ine muri Cabo Delgado, yatumye abagera ku bihumbi 3,000 bicwa benshi baciwe imitwe, n’abagera ku 800,000 bahunze ibyabo.

Ikinyamakuru Mediafax, kivuga ko igitero cyo gufata Awasse cyagabwe ku cyumweru kigakomeza kuwa mbere hagapfa benshi mu mirwano ku ruhande rw’inyeshyamba n’intwaro zazo nyinshi zigafatwa. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana imirambo y’abo bivugwa ko ari abaterabwoba bishwe n’ingabo kabuhariwe z’u Rwanda n’iza Mozambique muri iyo mirwano. Kuba Awasse yafashwe bivuze ko gufata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia – uri mu maboko y’abo barwanyi kuva mu kwa munani 2020, nabyo biri hafi.

Mu ijambo yavuze ku cyumweru ku buryo iterabwoba ryifashe mu ntara ya Cabo Delgado, Perezida Filipe Nyusi yakomoje ku gitero cyo kwisubiza ibirindiro bya Awasse. Hagati aho, imodoka za gisirikare zikomeje kuboneka ziva ku mujyi uri ku cyambu wa Nacala mu ntara ya Nampula, zigana mu majyaruguru muri Cabo Delgado.

Amakuru avuga kandi ko abasirikare kabuhariwe 100 b’u Rwanda boherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivuga ko inyeshyamba zateye, abasirikare ba Leta bakananirwa bakiyambaza abakomando b’u Rwanda bakomeje kuzengereza izi nyeshyamba zivuga ko zigendera ku matwara y’Idini ya Islam

Ikarita ya Mozambique
RDF/Special Forces ku ruhande rumwe, abandi ni inyeshyamba zari zarazengereje iyi Ntara ya Cabo Delgado.

Related posts

DRC: FARDC yisubije ahantu hose hari hafashwe n’inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Imbwa 200 zakingiwe hirindwa ko zishobora kwanduza abantu indwara y’ibisazi by’imbwa.

NDAGIJIMANA Flavien

ADEPR: Impinduka zahereye hejuru zigeze ku midugudu nayo yahise ihindurirwa inyito.

NDAGIJIMANA Flavien

6 comments

Mwami Jean Damascene July 27, 2021 at 5:51 pm

Bakubite batababarira kuko zari zarirase rwose

Reply
Niyonsenga July 27, 2021 at 9:32 pm

Ingabo zacu zakoze akazi k’indashyikirwa rwose. tubifurije gufata uwo mujyi wa Mozambic usigaye ku cyambu wigaruriwe nizo ngegera zinyeshyamba

Reply
Jean Baptiste July 27, 2021 at 9:34 pm

Ibyishimo birandenze pe 🙏
Iyi nkuru igize ngo Abahungu b’u Rwanda bagiye ejo bundi batangiye kubikora neza? Mana weeee!!!! Muhonde izo ngunzu zigize ingunge !!! Ewana mubacaneho Umuriro w’inkekwe ku buryo n’abazarokoka bazajya babwira abana babo bati ntitwahuye n’abantu, twahuye n’intare z’inkazi !!!

Reply
Umuganwa Joyce July 27, 2021 at 9:35 pm

Nigeze kubaho nibaza niba tuzigera tugira igisirikare gikomeye, kuko njye mu busanzwe nkunda igisirikare. Muri za 2003 umuhanuzi umwe arambwira ngo “u Rwanda rugiye kuba igitangaza muri Africa no ku Isi ku buryo bazayitangarira”. Uyu munsi ndabyemeye !!! Mana ushimwe ko uduhesheje ikuzo kandi ukatwubahisha mu banyamahanga !!
KABEHO RWANDA

Reply
Kalisa July 27, 2021 at 9:38 pm

Nkotanyi mwe, mukomeze mukotane mubohore iyo Ntara maze muzagaruke nta ngegera ikiharangwa kandi muzasige mubatoje kwishakamo ibisubizo ku buryo isi yose izaza kureba ibanga Abanyarwanda tugendana. Ndishimye cyaaaneeeeeeee !!! Burya ndabyemeye ko RDF tumaze gukomera !!!
Igisirikare gikomeye kandi gifite intego

Reply
Pascal July 28, 2021 at 6:42 am

RDF Special Forces, ingabo z’umutamenwa !!
Kubita izo ngegera watse umuriro mpaka bwose ubumare, ubuhonotse uburohe mu nyanja nk’uko byagendekeye za ngurube zarimo amashitani Yezu yohereje mu nyanja

Reply

Leave a Comment