Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Umutekano

Kenya iri guhigisha uruhindu abarwanyi ba Al-shabab bishe bunyamaswa abantu 6 muri Komini yitwa Lamu.

Amakuru ava muri Kenya aravuga ko abasirikare n’izindi nzego z’umutekano barimo guhigisha uruhindu abakora iterabwoba b’umutwe wa al-Shabab bishe abantu 6 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 3 Mutarama 2022 muri Komine Lamu ku mupaka wa Kenya na Somaliya.

Irungu Macharia, Komiseri wa Komini ya Lamu, yavuze ko abakekwa kuba ari abarwanyi ba al-Shabab, bagabye igitero kandi bishe abaturage mu Midugudu kuri uyu wa Mbere mu gitondo, mu gace ka Widhu. Cyakora ntawahise yigamba icyo gitero.

Macharia yavuze ko barimo gukurira abo bakekwa mu ishyamba. Yongeyeho ko bashobora kuba banihishe mu baturage. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko barimo gusaba abaturage gufasha inzego z’umutekano kumenya aho abo bagizi ba nabi banyuze.

Televisiyo yo mu Gihugu cya Kenya, Citizen TV, yatangaje ko byibura umwe mu bishwe, yarashwe, undi yatemagujwe umuhoro, kandi ko abandi batwitswe ari bazima.

Umuturage wo mu gace ka Widhu, yavuze ko abagabye igitero banatwitse amazu menshi n’ubwo abaturage benshi bavuganye n’ama radiyo yaho, bibazaga niba urwo rugomo ari urw’abarwanyi ba kiyisilamu cyangwa niba hari aho ruhuriye na politiki mu Gihugu.

Ibitangazamakuru byasubiyemo ibyo abaturage bavugaga ko abenshi mu bagabye igitero bari bitwaje imihoro, mu gihe abarwanyi ba al-Shabab bazwiho kwitwaza imbunda.

Related posts

DR Congo: Umugaba Mukuru yanenze abasirikare be bitwara nk’amabandi.

N. FLAVIEN

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yahawe umuyobozi mushya.

Muntu Clarisse

Kwiyamamaza kwa Perezida Tshisekedi muri Goma kwatanze agahenge hagati ya FARDC na M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777