Amizero
Ahabanza Uburezi

Wisdom School: Ubumenyingiro bwihariye hirya y’amasomo nk’uburyo bwo gutegurira umunyeshuri guhangana n’ubuzima

Ahanini bimenyerewe ko mu mashuri abana bahabwa ubumenyi byagenwe ko baziga mu mashuri, ari nayo ntandaro y’imvugo nyinshi ugenda usanga hanze aha, aho abarangije amashuri yisumbuye (rimwe na rimwe n’abarangije kaminuza) bitotombera ko babuze akazi, maze ikosa rigashyirwa ku bigo bizemo. Nyamara iki kibazo Wisdom School iri kuvugutira umuti, kuko kugeza ubu intego y’iri shuri ari uko mu myaka ibiri ahavuye, umwana warinyuzemo yatangira kubyaza inyungufaranga ubumenyi ahabwa mw’ishuri.

Mu gihe abanyeshuri ba Wisdom School bamurikiraga itangazamakuru ubumenyingiro bamaze kuronkera muri iri shuri, Bwana Elie Nduwayesu, umuyobozi wa Wisdom Schools yatangarije umunyamakuru wa Amizero.rw ko ikigambiriwe ari ugufasha abana kubasha kwihangira umurimo ubyara ifaranga bitabaye ngombwa ko bategereza kurangiza ishuri.

Nduwayezu Elia umuyobozi wa Wisdom School avuga ko umwana akwiye guhabwa ubumenyi buzamufasha guhangana n’ubuzima

Ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu banyeshuri bavuga ko ubumenyingiro baronkeye muri iki kigo niyo bageze mu rugo babubyaza umusaruro. Uwitwa Uwase Gisèle, umunyeshuri mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye yagize ati: “Nigeze kumurika ubu bumenyi mfite bwo gukora amarangi ku munsi abayeyi bari baje kudusura ku ishuri, maze mama wanjye aratangara. Nyuma yaho ndi mu biruhuko nibwo yansabye ko twajyana kugura ibikoresho byo gukora irangi. Ubu nanjye ntewe ishema no kuba iwacu hasize irangi nabakoreye, ndetse na bamwe mu nshuti z’umuryanggo bakaba batangiye gusaba ko nabo nazabakorera. Ntekereza ko uyu mushinga wizwe neza wazatuma mbasha kwiyishyurira kaminuza, nkaruhura ababyeyi banjye.

Amarangi asizwe aho abana bigira ubumenyingiro nibo bayikoreye

Ingabire Kevin wiga mu mwaka wa Kane ati: “Kwihangira imirimo biroroshye ubu nakora ifumbire, nakora amata y’ifu nakora amata nyakuye muri soya ayo yo anavura indwara, ibyo nakora ni byinshi, nyuma yo kurangiza amashuri ntabwo nzata umwanya ngo ndasaba akazi kuko ubumenyi mfite burahagije, ubu iyo ndi mu biruhuko nkora amasabune ku buryo bifasha ababyeyi”.

Mutesi Francine wize gukora umuti wica udukoko (insecticide) ati “Ibintu twakoze ni byinshi, mbere na mbere twakoze insecticide twifashishije urusenda, isabune na Alcool, ni umuti ushobora kurwanya ibyonnyi mu murima ariko utangije ibidukikije, ni ukuvuga ngo yica udusimba twonona imyaka gusa ariko ibifite akamaro ntabwo ibyica,  ntabwo yakwica inzuki n’izindi nyamaswa, twize no gukora amavuta meza ku ruhu, ikindi twakoze ni amata ya soya, twayakoze nyuma yo kubona ko mu gihugu cyacu harimo ikibazo cy’igwingira, tubikora twifashishije soya iboneka cyane mu Rwanda”.

Baraka Jean Paul, ni mwarimu w’ibinyabuzima muri Wisdom Schhool, avuga ko ubumenyi bugezweho muri iki gihe ari ukwigisha abana ubumenyi bashyira mu bikorwa, mu rwego rwo kubategurira kwihangira umurimo.

Yagize ati:  “Tugerageza gutegura abana cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu kubafasha kwihangira imirimo, aho dushaka ko bazarangiza ishuri aho gusaba akazi bazabe abo kugahanga, kandi tubigisha duhereye ku bibibakikije aho kujya gushakisha ibya kure, ku buryo n’abanyamahanga baza kubigiraho, nibwo budasa dufite hano muri Wisdom”.

Avoka zikorwamo amavuta yo kurya nayo kwisiga

Mu mishinga inyuranye yigishwa abana biga muri Wisdom Schhool harimo gukora amavuta n’amasabune by’umwimerere bivanwa mu bimera, gukora ubwoko bunyuranye bw’amarangi, gukora amata ya soya, gukora amata y’ifu avuye mu mata asanzwe y’inka, kwigisha abana ubumenyi bw’ibanze ku mashanyarazi, gukora ifumbire itangiza ibidukikije n’ibindi. Kuri ibyo byose andi haniyongeraho umushinga w’ubuhinzi wiswe “Zero Hunger”, aho ibiribwa nkenererwa by’ibanza nk’imboga, imbuto n’ibindi biribwa n’abana biga muri Wisdom School biba bivuye mu mirima y’ishuri.

Umuyobozi wa Wisdom School Bwana Nduwayezu Elie akaba yifuza ko ibyo abana bakora bikwiye guhabwa agaciro, bigapimwa ubuziranenge ndetse bikabasha no kuggezwa ku masoko. Yagize ati “Turabasaba ngo mutubere abavugizi, si ubwa mbere mbisabye ko ababishinzwe baza bakareba amavuta dukora ava muri avoka, barebe imitobe dukora, barebe amasabune dukora, barebe amavuta dukora yo kurya no kwisiga, barebe nk’aya mata y’ifu twakoze noneho batubwire icyo tugabanyaho cyangwa twongera. Turabikoresha nk’amasabune yacu ariko ntashobora gusohoka ngo ajye gufasha abaturage, icyo kwifuza ni uko muri Wisdom School mu myaka iri imbere, umwana yaba ari hano ku ishuri ariko afite uruganda rwinjiza amafaranga iwabo imuhira”.

Ishuri rya Wisdom School riherereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze, ariko rikanagira amashami tundi turere nka Burera, Nyabihu na Rubavu. Kugeza ubu abana barenga 2000 nibo barererwa mu mashuri ya Wisdom School

Umunyeshuri wa Wisdom School mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye arasobanura umushinga w’amashanyarazi
Ifumbire n’umuti wica udukoko byose bitangiza ikirere bikorwa n’abanyeshuri biga muri Wisdom School
Imboga, imbuto n’ibindi bimera byifashishwa n’abanyeshuri ba Wisdom School

Related posts

DR Congo idakozwa ibya Bujumbura ngo ntiteze kuganira na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Nibura abasirikare 100 ba Ukraine bari gupfa buri munsi.

NDAGIJIMANA Flavien

PNL : Habonetse amakarita y’umutuku 2 mu mukino Musanze FC yasubiriye Etincelle FC 3-1

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Gasana May 8, 2021 at 7:21 AM

Ariko Wisdom mwazababwiye bakiga umushinga neza n’i Huye bakahashyira ishami niba bumva biyizeye ku gafaranga ko hari aba clients benshi. Ndakubwiza ukuri niyo bahashyira primary byakosora ibigo bya privates bya hano i Huye. Kandi babona abakiriya benshi cyane.
Uzababwire ndagutumye bwana journaliste 🙏🙏🙏

Reply
CHRIS May 12, 2021 at 7:44 AM

Keep it up Wisdom ! Your school deserves prizes plz !!!!!
Your are a kandle of this Nation.

Reply
THEOS May 12, 2021 at 7:46 AM

Mukomereze aho. Gusa ngo muri Covid–19 ntimwahembye abarimu banyu bishwe n’inzara kandi mwe muri kwirira. Kuki mutita ku barimu kandi aribo batuma mubona ayo mafaranga yose koko ?

Reply

Leave a Comment