Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro

Volleyball: U Rwanda rwarezwe gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa

Amakipe ya Nigeria na Morocco yashyikirije CAVB, ibirego bisaba gutesha agaciro ibyavuye mu mikino yabihuje n’u Rwanda mu mikino y’irushanwa rya Africa Volleyball Championship 2021, bivuga ko rwakinishije abakinnyi badafite ibyangombwa

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Nzeri 2021 saa kumi n’ebyiri (6:00PM), muri Kigali Arena hagombaga kuba umukino wa nyuma mu itsinda A wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal, ariko uyu mukino usubikwa mu gihe abantu bari bakomeje gutegereza banibaza impamvu utatangiye, kubera  ibirego bya Nigeria na Morocco byagejejwe mu ishyirahamwe rya Volleyball muri Africa CAVB.

Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara kuwa 16 Nzeri 2021, Nigeria yandikiye CAVB iyisaba gutesha agaciro ibyavuye mu mukino wayihuje n’u Rwanda kuwa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021 kubera ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 batujije ibyangombwa.

Muri iyo baruwa baragira bati: “ Tujejwe no kubandikira tubamenyesha ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi 4 batujuje ibyangombwa mu mukino waduhuje nabo bityo tukaba dusaba gutesha agaciro ibyavuye muri uyu mukino ndetse tugahabwa amonota y’uwo mukino. Abo bakinnyi ni Aline Siwurira A. (#1), Apolinario Caloline (#3), Mariana De Silva B (#6), na Moreira Gomez D. (#16).”

Andi makuru yizewe aravuga ko Igihugu cya Morocco nacyo cyagejeje ikirego nk’iki muri CAVB, bijyanye n’umukino bakinnye n’u Rwanda tariki 12 Nzeri 2021, gusa hakaba hataramenyekana ibyavuye mu nama yahuje abagize komite itegura iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 20, inama yateranye ku mugoroba kuri uyu wa kane.

Ubwo u Rwanda rwiteguraga iyi mikino iri kubera i Kigali guhera tariki ya 12 Nzeri kugeza tariki ya 19 Nzeri 2021, rwongereye abakinnyi 4  bashya bakomoka muri Brazill mu ikipe rusanganwe. Abo ni Moreira Gomez Bianca (#16), Apolinario Caroline (#3), Mariana Da Silva B. (#6), ndetse na Aline Siqueira A (#1).

Itegeko rya 44 ingingo ya 4 igenga iri rushanwa rivuga ko umukinnyi yemerewe gukinira igihugu kitari icy’amavuko iyo:

  1. Amaze byibuze imyaka 2 atuye mu gihugu gishya (kitari icy’amavuko) agiye gukinira
  2. Iyo yahawe ubwenegihugu n’igihugu gishya ashaka gukinira
  3. Iyo Federasiyo y’igihugu akomokamo yemeje izo mpinduka mu nyandiko
  4. Iyo Federasiyo y’igihugu gishya yemeje izo mpinduka mu nyandiko
  5. Iyo ubusabe bwamaze kwishyurirwa mu ishyirahamwe rya Volleyball ku isi FIVB,
  6. Ibi byose bigakorwa huzuzwa inyandiko ziboneka ku rubuga rwa FIVB, iyi nyandiko igashyirwaho umukono na kashi za federasiyo z’ibihugu byombi.

Ibi birego byatanzwe biramutse bihamye u Rwanda, rwahanishwa guhita rukurwa mu irushanwa ndetse rukanahagarikwa mu marushanwa mpuzamahanga yose ya Volleyball mu gihe cy’imyaka 2.

Tubibutse ko u Rwanda rwari rwamaze kubona itike yo kuzakina imikino ya ½ cy’irangiza nyuma yo kubona intsinzi 2 mu itsinda A ruhuriyeho na Nigeria, Morocco ndetse na Senegal.  

Related posts

Covid-19: U Rwanda ruratangira kwakira inkingo zo muri gahunda ya Covax muri iki cyumweru.

NDAGIJIMANA Flavien

Nubwo yakatiwe igifungo cy’umwaka ashobora kutazigera yinjira muri gereza: Nicolas Sarkozy

Shyaka Josbert

Zambia: Hakainde Hichilema yatsinze Edgar Lungu mu matora y’umukuru w’igihugu

Christian Hakorimana

Leave a Comment