Amizero
Amakuru Politike Ubukungu Ubuzima

Gakenke: Umunyarwandakazi uba mu Bufaransa yafashije abakobwa 25 babyariye iwabo.

Madamu Mujawashema Candide, Umunyarwandakazi uba mu Bufaransa, akaba akomoka mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, yafashije abakobwa batishoboye bo mu Murenge wa Ruli batewe inda bakiri bato bakabyarira iwabo, aho yatanze ihene 27 n’inkoko 14.

Abinyujije mu muryango yashinze witwa “Africa Jya mbere”, uyu Candide asanzwe akora ibikorwa bitandukanye bigamije guhindura imibereho y’abaturage, akenshi akaba yibanda ku ivuko, mu Murenge wa Ruli, kuko ngo uko ubushobozi buzaboneka azakomeza kwagura.

Ku wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, nibwo habaye igikorwa cyo gutera inkunga abakobwa 25 babyariye iwabo, bahabwa ihene zizabafasha kwiteza imbere, hanatangwa kandi izindi hene ebyiri ku rubyiruko rw’abakorerabushake babiri bitewe n’uruhare rwabo mu bukangurambaga mu kurwanya Covid-19. Izi hene ziyongera ku yindi nkunga y’inkoko 14 nazo zahawe bamwe muri abo bakobwa barindwi nk’uko byemejwe na Agnes Mukakimenyi uhagarariye Umuryango “Africa jya mbere” mu Rwanda.

Yagize ati: “Nibyo koko twatanze ihene 27; 25 muri zo twazihaye abakobwa batewe inda ari bato, bamwe bari batarageza n’imyaka y’ubukure kuko hari ababyaye bafite 14, bibakururira mu buzima bubi batigeze bateganya. Izindi hene ebyiri twazihaye abakorerabushake kuko nabo bafasha abaturage umunsi ku munsi. Kuri izi hene, hiyongeraho inkoko nziza kandi zigeze igihe cyo gutera amagi, twazihaye abakobwa barindwi bagaragaza ibibazo by’imirire ndetse n’abana babo bakaba bagaragara nk’abarwaye indwara z’imirire mibi. Buri umwe muri abo barindwi twamuhaye inkoko ebyiri ubwo zose ni 14”.

Umuyobozi wa “Africa jya mbere”, Madame Mujawashema Candide, avuga ko akurikije ubuzima yakuriyemo aha i Ruli, byatumye yumvako ducye abonye agomba kudusangira n’abo yasize, ko ariko uko ubushobozi buziyongera azakomeza kwagura aho atera inkunga.

Ati: “Mbere ya byose nashimira cyane Ubuyobozi bw’Akarere kacu ka Gakenke, by’umwihariko Umurenge wa Ruli dukorana neza cyane muri ibi bikorwa byo gufasha abatishoboye. Ntituragera ku ntego twihaye kuko turacyakorana n’umubare muto ndetse turacyakorera ahantu hato, byose biterwa n’ubushobozi butaraboneka uko tubyifuza ariko uko Imana izadushoboza natwe tuzakomereza n’ahandi”.

Nizeyimana Jean Marie Vianney ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli. Ashima ibi bikorwa, akemezako bibafasha guhindura imibereho y’abturage abereye Umuyobozi, kandi akaba asaba n’abandi baba bafite amikoro kwigira kuri aba bagira neza.

Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bahawe iyi nkunga, bashimye cyane aba bagiraneza kuko ngo kubazirikana byabasubijemo ubumuntu, bikanabagarurira icyizere ku bari baramaze kwiheba nk’uko byemejwe na Tuyizere Florence wo mu Murenge Ruli,
Akagali ka Ruli,
Umudugudu wa Gataba, kuri we ngo yari yamaze no gufata umwanzuro wo gutoroka akajya mu gace batamuzi ariko ngo kuri ubu morali akaba ari yose.

Mukasine Vestine nawe wo mu Murenge wa Ruli, Akagari ka Jango, Umudugudu wa Murehe yemeje ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse kandi aya matungo magufi bahawe bakaba bagiye kuyabyaza umusaruro ku buryo azababera intangiriro y’ubuzima bwiza. Ibi kandi abihuriyeho na Uwihirwe Liliane nawe wo muri Ruli, Akagari ka Gikingo, Umudugudu wa Gatwa, nawe uvuga ko batagitewe impungenge n’ubuzima buri imbere, kuko ngo babonye ko batari bonyine nk’uko babyibwiraga kandi ko ikibazo cy’amikoro nacyo kigenda gikemuka.

Si ubwa mbere Madame Mujawashema Candide ateye inkunga abaturage b’aho avuka i Ruli, kuko mu ntangiriro za Kamena 2021, hatashywe umuyoboro w’amazi meza yabubakiye, ureshya na Km 9.5 wuzuye utwaye Miliyoni zisaga 76 z’amafaranga y’u Rwanda, ibi ngo akaba yarabikoze ashaka gukemura ikibazo cy’amazi yari ingume kuko ngo akiri umwana muto yagorwaga cyane no kujya mu kabande kuvomesha agacuma, bituma akurana inzozi z’uko umunsi umwe yazabona abaturanyi batavunika nk’uko byamugendekeye. Aya mazi yatanze, ngo ijerekani imwe bayivomera amafaranga 8 y’u Rwanda, hakavaho ayo guhemba kanyamigezi uyitaho umunsi ku munsi, asigaye ngo niyo yifashishwa mu bindi bikorwa by’ubugiraneza nk’ibi yakoze byo gutanga ihene n’inkoko kuri aba bakobwa babyariye iwabo.

Muri Kamena 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nzamwita Déogratias nawe yitabiriye ibikorwa byo gutaha uwo muyoboro w’amazi meza.
Ihene zatanzwe ni ubwoko bwiza
Abari mu mirire mibi bahawe n’inkoko bazajya bakuraho amagi yo kurya bakagaburira n’abana babo.
Aba bakobwa ndetse n’imiryango yabo, bishimiye iyi nkunga bahawe.
Mu bihe bibanza bya Covid-19 yatanze ibigega bifa amazi ku mashuri ya Rwesero.
Yatanze na Kandagira ukarabe zafashije benshi mu kunoza isuku birinda Covid-19.

Related posts

Sudan: Igisirikare cyishe kirashe abantu batatu mu bigaragambya.

NDAGIJIMANA Flavien

Umubare w’abasivile bishwe na FARDC muri Kibumba wamenyekanye.

NDAGIJIMANA Flavien

CG (Rtd) Gasana wigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda yahawe uruhushya asohoka muri Gereza.

NDAGIJIMANA Flavien

5 comments

Muteteri Agnes September 16, 2021 at 8:45 PM

Mbega igikorwa cy’urukundo weeee!!! Ni ukuri ibi bigaragaza ubumuntu Bose bajye bagenza nka Candide.

Reply
MUNYEMANA Desire September 16, 2021 at 9:17 PM

Candide ni imfura pe!Association yiwe yatanze amazi avuye munsi yo mu Rugo iwacu akora ibirometero byinshi Icyampa nanjye nabikora pe!

Reply
Paccy September 17, 2021 at 6:24 AM

Ntureba umunyarwanda w’agatima !! Abandi usanga bigira muri business runaka, bakigurira amamodoka meza, bakiyubakira amazu meza agezweho, ariko Candide we arajwe ishinga no kwita ku mibereho myiza y’abo yasize aho avuka !! Imana igushyigikire madame Candide !!

Reply
Jean Marie Vianney kubwimana September 21, 2021 at 10:41 AM

Komerezaho uri kwihunikira ubukungu budadaza

Reply
Iyakaremye Ernet April 9, 2022 at 10:23 PM

Byiza cyane

Reply

Leave a Comment