Amizero
Amakuru COVID 19 Politike Ubuzima

“N’ubwo amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari yasohotse, mwitwararike amabwiriza yose” CP KABERA.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021 byashyizeho amabwiriza agenga ifungurwa ry’utubari. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera akaba yasabye abaturarwanda kwitwararika kimwe cyose kuko Coronavirus yo idakangwa n’uko dufunze cyangwa dufunguye, anongera gusaba ba nyiri utubari kwitwararika birinda kongera gufungirwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umwe mu myanzuro yafashe, harimo ko utubari twemerewe gufungura ariko tukazafungura mu byiciro nyuma y’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Honorable Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yatangaje ko gufungura utubari mu byiciro bishingira ku byo inama z’umutekano zitaguye mu Turere ziza kwemeranywaho nk’amabwiriza mashya yo gufungura utubari. Yasobanuye ko gufungura utubari mu byiciro bigomba gukorwa nk’uko byakozwe ku nsengero kugirango zemererwe kongera gufungura.

Hari hashize amezi 18 serivise z’utubari zifunze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19. Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, Kuwa 6 tariki 14 Werurwe 2020, abanyarwanda batashywe n’ubwoba, gusa nyuma yaho gato, Leta ifata ingamba zishaririye zo gufunga byinshi mu bikorwa bihuriza abantu benshi hamwe, hagamijwe kugabanya ubwiyongere bwihuse bwa Covid-19. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya, utubari tukaba twari tugifunze n’ubwo hari abakoreshaga imvugo itebya bavuga ko “utubari dukomeza gukora dufunze”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, asaba ba nyiri utubari kwitwararika aya mabwiriza kuko ngo n’ubwo rimwe na rimwe bakoraga bafunze, ngo babaga bafungiye imbere, kuri ubu ngo uzafatwa yakoze atabyemerewe, akabari ke kazafungirwa inyuma bikazamugora kongera kugafungura.

Ba nyiri utubari bagomba gusaba uburenganzira inzego zibishinzwe zirimo RDB ku basanzwe bakorana nayo, abandi basigaye bo bagasaba uburenganzira bwo gufungura ku Murenge. Nyuma yo gusaba, uzajya usurwa, nyuma niba wemerewe ubabwe ibaruwa ikwemerera gukora.

CP John Bosco Kabera/Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Imwe mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza abantu basangira inzoga gakondo/ikigage/amarwa basangirira mu muvure.

Related posts

U Rwanda rwashyikirije ku mugaragaro u Burundi abarwanyi 19 ba RED Tabara bafatiwe mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Ihumure ku bagenzi benshi bari ahategerwa imodoka muri Nyabugogo, Nyagatare n’ahandi mu Gihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we w’imyaka 12 amuteye igisongo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment