Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Abafite ubumuga bw’uruhu barashima Leta yabafashije kubona amavuta arinda uruhu kwangirika ku giciro gito.

Abafite ubumuga bw’uruhu bibumbiye mu Ihuriro ryitwa OIPPA -Organisation for Integration and Promotion of People with Albinism- bavuga ko mu gihe bizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu, bishimira ko abafite ubumuga bw’uruhu mu gihugu hose bari kubona amavuta arinda cancer y’uruhu, ibintu byashobotse nyuma y’imyaka isaga umunani basaba ko aya mavuta yaboneka ku giciro cyoroheye buri wese kuko icupa rimwe ryaguraga 10,500 frw, kuri ubu bikaba bisaba kuba waratanze Mitiweri (Mituel de Santé) ubundi ukishyura 200frw.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa OIPPA, bwana Hakizimana Nicodeme, avuga ko mu gihe u Rwanda n’Isi yose bizihije umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Imbaraga ziturimo ziruta amahirwe”, bishimira intambwe bamaze gutera kandi ngo ibitaragerwaho nabyo Imana ikazakomeza kubashingisha ibirenge. Yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabafashije aya mavuta agashyirwa kuri Mituel de Santé nk’indi miti yose.

Yagize ati: “Mu gihe insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ko imbaraga ziturimo ziruta amahirwe, turasaba abantu ko bakwiye kumva neza ko dushoboye. Nibaduhe imirimo atari impuhwe, ahubwo nibayiduhe kuko tubifitiye ubushobozi. Turifuzako mu minsi iri imbere abana bato bafite ubumuga bw’uruhu bazabaho neza atari nk’uko twe twabayeho mu buzima bugoye, bw’ihezwa, bw’inenwa,… Nta gitangaza kuba wabona ufite ubumuga bw’uruhu yabaye Mayor, Gitifu, Ministers n’indi myanya myiza”.

Yavuzeko nka OIPPA hari umwenda bagifitiye abafite ubumuga bw’uruhu. Ati: “Turifuza guhanga akazi ku bantu bafite ubumuga bw’uruhu. Turifuza kandi kugura amataratara (lunettes) zifasha abafite ubumuga bw’uruhu, tukaba tunasaba Minisante kujya isuzumisha cancer y’uruhu abafite ubumuga bw’uruhu bakanafashwa kwivuza kuko harimo benshi bafite ubwo burwayi ariko bakaba batabizi. Ikindi kandi gikomeye ni ubuvugi twifuza ku buryo abafite ubumuga bw’uruhu bashyirwa mu itegeko nabo, icyo cyiciro kikandikwa nk’ibindi byiciro by’abafite ubumuga kuko uyu munsi usanga nta hantu tubarizwa”.

Mu mwaka wa 2013 ni bwo Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki ya 13 Kamena ari umunsi ngarukamwaka ku kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya Karindwi ariko kubera icyorezo cya Covid-19, ukaba wizihijwe hifashishijwe ikoranabuhanga aho abanyamuryango bari mu ngo zabo. Umuryango uharanira iterambere n’imibereho myiza y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda OIPPA utangaza ko ufite abanyamuryango 238 bo mu turere turindwi ukoreramo kugeza ubu ariko ngo ishobora kuba yariyongereye kuko hari n’abavuka nyuma yo kubarura. Mu mwaka wa 2012, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare -NISR- cyagaragaje ko mu Rwanda habarurwaga abafite ubumuga bw’uruhu bahoze bitwa ba ‘nyamweru’ basaga 1200.

Nta mpamvu n’imwe irerekanwa n’abahanga ku cyaba ari nyirabayazana y’uko umwana yavukana ubumuga bw’uruhu. Gusa mu bigaragara, ni uko biri mu bushake bw’Imana kuko bikorerwa mu kwirema kw’utunyangingo nyuma yo guhura kw’intangangabo n’intangangore hakabaho gusama; muri iri gi hakaba hashobora kuvamo umwana ufite ubumuga bw’uruhu kabone n’ubwo ababyeyi be bombi nta n’umwe waba abufite. Hari kandi n’abashobora kubugira ari bakuru.

Bamwe mu bafashije gusakaza ubutumwa bw’uyu munsi/Photo: Amizero.rw
Bwana Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi nshingwabikorwa wa OIPPA/Photo: Amizero.rw

Related posts

Rwandair yatangije ingendo hagati ya Kigali na Paris nta handi ihagaze.

NDAGIJIMANA Flavien

UCL: Amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzania: Abibye amafaranga ya Leta barasabwa kuyagarura mu maguru mashya

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Bimenyimana Jean Damascene June 13, 2021 at 6:12 PM

Yewe, ndabona barabaye nk’abazungu ahubwo.
Ariko nyine buri wese yasanga yamubyaye. Wabigenza ute?
KAGAME OYE OYEE!!

Reply
Rwata June 13, 2021 at 8:19 PM

Wow👏👏👏
Leta yacu ishishikazwa iteka n’ineza y’abanyarwanda👍👍

Reply
Pacifique June 13, 2021 at 8:22 PM

Iyi Leta se ko ari imbyeyi!
Ni iyo gushimwa muri byinshi

Reply

Leave a Comment