Inama njyanama y’Akarere ka Kayonza yateranye kuri uyu wa 7 Ukuboza 2025, ifata icyemezo gikomeye cyo guhagarika abayobozi bose bagize komite nyobozi y’Akarere barimo Meya Nyemazi John Bosco, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Munganyinka Hope, na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza Harerimana Jean Damascene.
Icyemezo cyafashwe hashingiwe ku busabe bw’inama njyanama nyuma yo gusuzuma imikorere y’aba bayobozi, bikagaragara ko batari bagishoboye gukemura ibibazo byugarije abaturage b’Akarere kabo.
Mu byagarutsweho cyane harimo ikibazo cy’inzara cyibasiye abaturage bo mu mirenge ya Ndego na Mwiri, aho hari abaturage batangiye gusuhuka kubera kubura ibyo kurya, nyamara Leta yari yarateganyije ibiribwa by’ubutabazi ariko ntibibagereho ku gihe kubera uburangare mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.
Abaturage kandi bakomeje gutaka ikibazo cy’izuba rikabije n’ubutaka bwumye, nyamara hari imishinga yo kuhira imyaka yashowemo amafaranga y’ingengo y’imari arenga miliyari 100 Frw, nka KIIWP1 na KIIWP2, ariko bigaragara ko bitaragera ku musaruro wifuzwa.
Izi nzitizi ziyongera ku makimbirane akomeje kuvugwa hagati y’aba bayobozi, aho ngo kudahuza mu miyoborere byatumaga n’ibyemezo bimwe bidindira.
Nyemazi John Bosco yari amaze imyaka ine ayobora Akarere ka Kayonza, mu gihe Munganyinka Hope yari amaze imyaka irenga irindwi mu buyobozi, naho Harerimana Jean Damascene we yari amaze imyaka icyenda.
Inama njyanama yatangaje ko igiye gushyira imbaraga mu kuvugurura imiyoborere no kongera icyizere cy’abaturage, binyuze mu gusimbuza aba bayobozi abashya bashoboye kandi bafite ubushake bwo guhindura Kayonza.





