Abasirikare badasanzwe b’inyeshyamba za M23 bazwi ku izina ry’Intare za Sarambwe bayoborwa na Coloneli Kabundi, bamaze gutangaza ko imipaka ya Masisi na Rutshuru ubu iri mu maboko yabo, kuko abari bayifite bose bahunze.
Bivugwa ko iyi mipaka yari iyobowe n’abacanshuro ba Wagner bo mu Burusiya, FDLR, Mai mai Nyatura hamwe na FARDC, ariko ubu bakaba bamaze guhunga bakayivamo.
Izi Ntare za Sarambwe nizo zafashe Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo mu minsi yashize, bikaba bivugwa ko bafite imirwanire yihariye ku buryo ngo kurwana nabo bigusaba kuba wikwije mu buryo bwose ndetse uniyizeye mu buhanga bw’urugamba.
Inyeshyamba za FDLR zimaze iminsi zarigaruriye aka gace ka Masisi zifatanije na Mai mai Nyatura, ndetse n’abacanshuro ba Wagner b’abarusiya bakaba bamaze iminsi babari hafi cyane babereka uko barwana ndetse banabaha amakuru ya gihanga ku mirongo y’urugamba.
Inyeshyamba za M23 ziramutse zinjiye muri Masisi, abaturage baho bakwiruhutsa kuko bahoraga bata ingo zabo bagahungira muri Rutshuru aho M23 yamaze kwigarurira, bivuze ko bakiruhutsa kuko byibuze baba babonye amahoro.