Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Umutwe wa M23 wafashe imipaka ya Masisi na Rutshuru.

Abasirikare badasanzwe b’inyeshyamba za M23 bazwi ku izina ry’Intare za Sarambwe bayoborwa na Coloneli Kabundi, bamaze gutangaza ko imipaka ya Masisi na Rutshuru ubu iri mu maboko yabo, kuko abari bayifite bose bahunze.

Bivugwa ko iyi mipaka yari iyobowe n’abacanshuro ba Wagner bo mu Burusiya, FDLR, Mai mai Nyatura hamwe na FARDC, ariko ubu bakaba bamaze guhunga bakayivamo.

Izi Ntare za Sarambwe nizo zafashe Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo mu minsi yashize, bikaba bivugwa ko bafite imirwanire yihariye ku buryo ngo kurwana nabo bigusaba kuba wikwije mu buryo bwose ndetse uniyizeye mu buhanga bw’urugamba.

Inyeshyamba za FDLR zimaze iminsi zarigaruriye aka gace ka Masisi zifatanije na Mai mai Nyatura, ndetse n’abacanshuro ba Wagner b’abarusiya bakaba bamaze iminsi babari hafi cyane babereka uko barwana ndetse banabaha amakuru ya gihanga ku mirongo y’urugamba.

Inyeshyamba za M23 ziramutse zinjiye muri Masisi, abaturage baho bakwiruhutsa kuko bahoraga bata ingo zabo bagahungira muri Rutshuru aho M23 yamaze kwigarurira, bivuze ko bakiruhutsa kuko byibuze baba babonye amahoro.

Related posts

Imyandikire mishya y’ikinyarwanda yo muri 2014 yateshejwe agaciro nyuma yo kutavugwaho rumwe.

NDAGIJIMANA Flavien

“Bagabo beza mutugurire cyangwa mutwubakire rondereza aho gutema amashyamba, muturinde ruhurura mutugurira ibigega”: Minisitiri Mujawamariya.

NDAGIJIMANA Flavien

King James, Shaddy Boo n’abandi mu maboko ya Polisi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment