Kuri iki Cyumweru tariki 22 Mutarama 2023, abagize umuryango wa nyakwigendera Ntwali John Williams, inshuti ze n’abanyamakuru bitabiriye umuhango wo kumushyingura wabereye mu Karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo.
Uretse amateka y’ubuzima bwe yavugiwe mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Rugarika, nta byinshi byavuzwe ku mirimo ye cyangwa ku rupfu rwe no mu kumushyingura mu murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi.
Mushiki we agiye kuvuga ijambo yatangiye avuga ati: “Ntabwo nirirwa njya mubyo yakoze”, yavuze ko Ntwali yakundaga cyane umuryango we, agakunda no kuririmba.
Uyu muhango wo gushyingura Ntwali John Williams witabye Imana ku myaka 43, witabiriwe n’abanyamakuru benshi ndetse na bamwe mu bayoboye amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda.
Kuwa Kane tariki 19 Mutarama 2023, nibwo amakuru y’urupfu rwe yatangiye kumenyekana, Polisi y’u Rwanda itangaza ko umunyamakuru Ntwali John Williams yapfuye azize impanuka ya moto yagonzwe n’imodoka ku wa Kabiri.
