Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Umutekano

Umutwe wa Hamas wagabye igitero mu Gihugu cya Israel.

Inzego z’umutekano za Israel zatangaje ko abarwanyi bo mu mutwe wa Hamas barashe ibisasu bari mu Mujyi wa Gaza muri Palestine bidacana uwaka bigwa muri Israel rwagati, aho kugeza ubu bimaze kumenyekana ko byahitanye umuntu umwe.

Igisirikare cya Israel, IDF cyatangaje ko usibye umuntu umwe witabye Imana ako kanya, hari abandi 15 cyahungabanyije ariko ko bakomeje kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.

Ubutumwa kandi bwashyizwe ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, buvuga ko umwanzi yabagabyeho igitero ko ariko batazatezuka ku kurinda abaturage n’ibyabo byose, bugakomeza buvuga ko abo bagizi ba nabi bazaryozwa ibyo bakoze.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inyubako mu bice bya Ashkelon na Tel Aviv zangijwe n’amasasu. Urusaku rw’amasasu kandi rukaba rwumvikanye mu Mujyi wa Jerusalem, Tel Aviv na Beersheba.

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangiye intambara nyuma y’iki gitero. Mu itangazo cyashyize hanze rivuga ko “Hamas igomba kwirengera ingaruka z’ibi bikorwa” aho Ingabo zayo zahise zitangira kumisha ibisasu biremereye mu Mujyi wa Gaza.

Ibi kandi bikaba byemejwe na Minisitiri w’Ingabo wa Israel, watangaje ko Hamas yakoze ikosa rikomeye ryo kugaba igitero kuri Israel avuga ko Ingabo zabo (IDF) zahise zinjira mu rugamba rwo kurwanya umwanzi, asaba abaturage gutuza bakitwararika amabwiriza yose y’umutekano, abizeza ko Israel itajya itsindwa, ihorana intsinzi.

Al Jazeera yatangaje ko uburyo bw’ubwirinzi bw’ikirere bwa Israel bwashwanyaguje byinshi mu bisasu ibihumbi byatewe na Hamas mu gitero kuri Israel cyiswe “Al-Aqsa Flood”. Bivugwa kandi ko hari abarwanyi ba Hamas bashoboye kwinjira ku butaka bwa Israel, ibyo Israel yo yise kwigerezaho kuko ngo bagomba guhinduka amateka.

Related posts

FARDC na M23 mu mirwano, Wazalendo bakinishwa igisa nk’ikinamico.

NDAGIJIMANA Flavien

Ingaruka ku bagabo bakunda koga amazi ashyushe buri gitondo.

NDAGIJIMANA Flavien

Wa musore warumwe ururimi ashobora gufungwa imyaka irenga 5. RIB yavuze ibyavuye mu iperereza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment