Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Umutekano

M23 imaze kwisubiza Umujyi wa Kitshanga wari mu maboko ya FARDC utanzwe n’Abarundi.

Nyuma yuko mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Ukwakira 2023 bivuzwe ko hari ibirindiro bimwe bya M23 biri kwisuganya ngo bitere umujyi wa Kitshanga, kuri ubu amakuru yizewe atugeraho aravuga ko uyu Mujyi wose wamaze kwigarurirwa n’abakomando ba M23 bari kurwana nk’intare z’inkazi kuko ngo gufata uyu Mujyi byabasabye isaha imwe gusa.

Umujyi wa Kitshanga wari usanzwe mu maboko ya M23, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano, bawusigira Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC (EACRF) ariko muri iki Cyumweru, izi ngabo ziwuha abasirikare ba Leta, FARDC n’abo bafatanyije nk’uko babigenje no kuri Mushaki.

M23 yisubije Kitshanga iri mu rugabano rwa Teritwari ya Masisi na Rutshuru nyuma y’imirwano ikaze yumvikanyemo imbunda ziremereye ariko itamaze umwanya munini kuko bivugwa ko abakomando badasanzwe bari kurwana ku ruhande rwa M23 babanje kugota uduce twose dukikije Kitchanga, ubundi batangira urugamba, aho abasirikare ba Leta basigaye biyita Wazalendo bayamanitse (amaboko) abandi bakayabangira ingata (amaguru).

Abarwanyi kabuhariwe ba M23 bahise bafata umusozi wa Mubugu ubafasha kugenzura neza Umujyi wa Kitshanga, abaturage bakaba ari benshi bamwe bahungira mu Kigo cya MONUSCO abandi mu Kigo cya EACRF kirimo za ngabo z’u Burundi zari zatanze uyu Mujyi, aho byavugwaga ko nizishaka kwitambika nazo bazirasa kuko zamaze kwerekana ko ziri ku ruhande rwa Leta ya DR Congo.

Magingo aya, urusaku rw’amasasu yoroheje ndetse n’imbunda ziremereye ruri kumvikana mu bice byitaruye Kitshanga Centre, imirwano ikaba iri kwerekeza mu duce twa Ndondo iruhande rwa ISDR aho bivugwa ko M23 itari bwongere guha agahenge na gato Igisirikare cya Leta kuko ngo ari cyo cyayikururiye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, Bertrand Bisimwa uyobora M23, yavuze ko bafashe umwanzuro wo gufata Kitshanga kugirango bakuremo abicanyi bakomeje kwica inzirakarengane amahanga yose arebera. Yavuze ko bibabaje cyane kubona mu masaha 48 ashize ubutegetsi bwa Kinshasa n’abo bafatanyije, mu maso y’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC hicwa abatutsi benshi ndetse n’inzu zabo zigatwikwa.

Bwana Bisimwa yavuze ko batazihanganira uwo ari we wese ufite ibitekerezo ndetse n’ibikorwa byibasira inyokomuntu, ngo bakaba biteguye gutabara aho ari ho hose hari abaturage bari mu kaga baterwa na Leta ya Kinshasa [bakunze kwita Leta y’ibisambo, abicanyi,…] kuko ngo badashyize imbere umuturage ahubwo bashyize imbere inda nini zabo.

Ku wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma yari yasabye abaturage kubagirira icyizere kuko ngo ibyabaye byo gusubira inyuma byari mu rwego rwo kubanza kwereka amahanga ko batewe, ariko ngo nyuma yo kubona ko umwanzi yaryihewe bahisemo kumukubita ahababaza ku buryo ngo azicuza icyamuteye gucokoza Intare.

Willy Ngoma yavuze ko Leta n’abambari bayo bahama hamwe zikabarya kuko ngo M23 yamaze kwiga bihagije ikaba itazongera kubarebera izuba, ahubwo ngo ubu noneho akaba ari urugamba nyarugamba rutuma abaturage babo bagira umutekano usesuye.

Ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023 nibwo Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kiri kumwe n’indi mitwe yibumbiye mu cyiswe Wazalendo, ukongeraho Wagner n’abarundi batangije ibitero kuri M23 mu bice bya Masisi hafi ya Kirolirwe, birangira M23 isubiye inyuma, kuri ubu ikaba yagarukanye imbaraga zidasanzwe.

Abakomando ba M23 bararwana nk’intare z’inkazi kuko ngo Leta yabakoze mu jisho nabo ngo ntibazayiha agahenge na gato/Photo Internet.
Rwagati mu mijyi wa Kitshanga aho ejo kuwa Gatanu abarwanyi ba Wazalendo bari bari biyereka abaturage bishimira ko bageze muri uyu mujyi/Photo Internet.

Related posts

Bimwe mu by’ingenzi byaranze Perezida Magufuli wa Tanzania watabarutse ku myaka 61.

NDAGIJIMANA Flavien

Etiyopiya: Ibyo ukwiye kumenya ku matora ateganijwe kuri uyu wa Mbere

NDAGIJIMANA Flavien

Habimana Sostène yahamagaye 3 bakina i Burayi muri 35 bazifashishwa muri CECAFA U23

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment