Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino Imyidagaduro Politike

Umurenge Kagame Cup 2024: Hashimwe amakipe yitwaye neza, abaturage bagaragaza ko aho bageze ari heza [AMAFOTO].

Kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, byari ibirori mu karere ka Rubavu ahasorejwe amarushanwa “Umurenge Kagame Cup 2024”, hakaba hahembwe amakipe yitwaye neza mu mikino itandukanye irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Igisoro (Kubuguza)7, Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sit ball, abaturage bagaragaza ko imyaka 30 y’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagaragaje ubudasa.

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” ni amarushanwa ahuza abakuru n’abato, uyu munsi tukaba twizihiza imyaka 30 y’imiyoborere myiza. Muri iyi miyoborere myiza tukaba dushyize imbere kubaka umuturage ushoboye, ufite ubuzima bwiza kandi uyobowe neza byose kandi bishingiye ko abona serivise nziza ku murenge ari nayo mpamvu yitwa Umurenge Kagame Cup nk’uko byatangajwe na Dr Usta Kaitesi uyobora RGB.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye imikino ya nyuma baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, bagaragaje ko bishimira kwitwa abanyarwanda kuko ngo kuba mu gihugu nk’u Rwanda ntako bisaba kuko “twishimira umutekano, umudendezo n’umutuzo ubu tukaba dusagurira n’amahanga kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhora ashishikajwe n’icyateza imbere umunyarwanda”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, bwana Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko bishimira uko iyi mikino yagenze avuga ko n’amanyanga ayigaragaramo akwiye guhagurukirwa. Ati: “Uyu munsi turishimira imyaka 30 y’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga. Murabona ko n’uburiganya muri iyi mikino bwagabanutse bitewe n’amategeko yakajijwe bityo na duke dusigaye tukaba dushishikariza abayobozi kuba inyangamugayo tukaranduka burundu”.

Uko imikino ya nyuma yagenze.

Mu mupira w’amaguru ku bagabo (football), ikipe y’Umurenge wa Rubengera yari ihagarariye Akarere ka Karongi n’Intara y’Iburengerazuba yegukanye irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup rya 2024 itsinze Umurenge wa Kimonyi wari uhagarariye Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru ku bitego 2-0.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda y’Akarere ka Rubavu, ikipe y’Umurenge wa Rubengera yaje kwegukana igikombe, wabonaga ko yatangiye irusha iya Kimonyi kuko abakinnyi bayo bakinaga umukino uhuye, bitandukanye n’Umurenge wa Kimonyi bakinaga ubona harimo guhuzagurika no kutabonana neza mu kibuga, ibyanatumye batsindwa ibitego 2-0. Mu bagore, Umurenge wa Murunda wo mu karere ka Rutsiro yatsinze uwa Mahembe wo mu karere ka Nyamasheke ibitego 2-0.

Mu yindi mikino, mu cyiciro cy’abakina ku giti cyabo harimo nko gusiganwa ku maguru muri metero 100, Niyonkuru Young wo mu Mujyi wa Kigali na Uwayehova Ruth wo muri Nyabihu ni bo begukanye umwanya wa mbere. Muri metero 400, Mukandayisenga Venantie wo muri Nyaruguru na Ishimwe Noe wo muri Nyamasheke nib o batsinze. Muri metero 1500, Byukusenge Devotha na Nkejumuto Ildephonse bo muri Kigali bahize abandi.

Akarere ka Kamonyi kahize utundi muri Basketball, aho mu Bagore katsinze Musanze amanota 50-35, mu bagabo n’ubundi aya makipe yongeye guhura, ikipe ya Kamonyi isubira Musanze ku manota 69-62. Mu mukino w’intoki wa Volleyball, ikipe y’Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Umurenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali amaseti 3-1. Umukino wa nyuma, Ikipe y’Akarere ka Ngoma yegukanye igikombe itsinze iya Kicukiro amaseti 3-1.

Mu bagore, Ikipe ya Ruhango yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Musanze amaseti 3-1. Ni mu gihe iya Ngoma yegukanye igikombe itsinze Gicumbi amaseti 3-0. Mu gusiganwa ku magare mu bagabo, Mufiteyesu Emmanuel ukomoka mu karere ka Gicumbi yabaye uwa mbere, Marirumva Elisa ukomoka mu karere ka Bugesera aba uwa kabiri mu gihe uwitwa Sibomana Ferdinand ukomoka mu karere ka Muhanga yabaye uwa gatatu.

Mu bagore, Nzamukosha Immaculée ukomoka i Musanze yabaye uwa mbere, Mugisha Aliane ukomoka ku Kicukiro aba uwa kabiri, mu gihe Niyonsaba Odile w’i Bugesera yabaye uwa gatatu. Mu ku rushanwa mu mukino w’igisoro uzwi na none nko kubuguza, Shukuru Hassan ukomoka i Rusizi yabaye uwa mbere, Masengesho Jean Claude w’i Kamonyi aba uwa kabiri, mu gihe Hemerintwari Abdoul wo mu Bugesera yabaye uwa gatatu. Mu mikino yo gusimbuka urukiramende, Habimana Eric ukomoka i Nyamasheke yabaye uwa mbere, Muragijimana Ephrem w’i Gasabo aba uwa kabiri, mu gihe Bizimana Nicolas w’i Nyamasheke yabaye uwa gatatu.

Aya marushanwa “Umurenge Kagame Cup” yasojwe kuri iki Cyumweru mu karere ka Rubavu, agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akba akinwa guhera ku rwego rw’Umurenge, uyu mwaka akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”, insanganyamatsiko yatoranyijwe hagamijwe kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo Igihugu cyagezeho kibikesha imiyoborere myiza. Ni amarushanwa yatangiye muri 2006.

Amarushanwa Umurenge Kagame Cup yasorejwe mu karere ka Rubavu.
Basiganwe ku magare bazenguruka imihanda myiza ya Rubavu.
Umukino wa Basket waryoheye abawitabiriye.
Mayor wa Gicumbi ashimira umukinnyi wo mu karere ke witwaye neza.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru nawe mu mwambaro wa siporo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi wa RGB n’abandi bayobozi ku nzego zitandukanye bafata ifoto n’umukinnyi udasanzwe witabiriye irushanwa ku myaka 67.
Ikipe ya Rubengera ni yo yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru w’abagabo itsinze Kimonyi.

Related posts

Intambwe y’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda mu isura y’abanyamahanga barugana.

NDAGIJIMANA Flavien

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin.

NDAGIJIMANA Flavien

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FDLR/CRAP ishaka kwisubiza ibirindiro byayo i Rugali.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment