Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Hanze Politike Trending News Umutekano

Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO muri DRC yatangajwe n’imirwanire ya AFC/M23

Umuyobozi w’agateganyo w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), Vivian van de Perre, yatangaje ko mu rugamba AFC/M23 yifashishije mu gufata Umujyi wa Goma, yabonye isura nshya itari isanzwe izwi ku mutwe witwaje intwaro, kuko wagaragaje imbaraga n’ubushobozi budasanzwe.

Yasobanuye ko uru rugamba rwatangiye mu gitondo cya kare cyo ku wa 27 Mutarama 2025, igihe AFC/M23 yatangiraga igitero cyo kwigarurira Umujyi wa Goma. Icyo gihe, Vivian yari mu mujyi wa Goma, ari na ho yakoreraga inshingano zo kuyobora ibikorwa bya MONUSCO no kurinda abasivili, nk’Umuyobozi wungirije w’ubu butumwa.

Mu kiganiro yahaye Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), Vivian yavuze ko uru rugamba atazigera arwibagirwa bitewe n’uburemere bw’ingaruka rwagize ku barwanyi, ku baturage basanzwe no ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati ibirindiro by’ingabo za MONUSCO ndetse n’ingo abakozi bayo babagamo byibasiwe n’amasasu. Nubwo we n’abandi bakozi ba Loni basanze bari hagati y’imirwano ikaze ubwo urugamba rwari rugeze ku musozo warwo, yavuze ko adashobora kwemeza ko byari bigamije kugaba igitero kuri Loni ku buryo bwihariye.

Uyu muyobozi yanavuze ko kubera ko MONUSCO yakoranaga n’ingabo za Leta ya RDC mu kurinda Umujyi wa Goma ngo udafatwa na AFC/M23, byatumye izi ngabo zifatwa nk’abari mu ruhande rumwe rw’intambara. Ibyo byatumye zidakora neza ingendo zazo hagati y’ibice bitandukanye by’umujyi.

Mu gihe uru rugamba rwaberaga i Goma, ingabo za MONUSCO, iza RDC, iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, hamwe n’abacanshuro b’Abanyaburayi, Wazalendo na FDLR, byari bihurije ku ruhande rumwe. Abenshi bashingiye kuri uwo mubare n’iyo mikoranire, bibwiraga ko AFC/M23 idashobora gutsinda cyangwa gufata uwo mujyi.

Abajijwe niba MONUSCO yari yaratekereje kare ko Goma ishobora guterwa, Vivian yasubije ko byari byaratekerejweho, kuko AFC/M23 yagaragaje ko ifite ibikoresho n’imbaraga zisumba iz’indi mitwe yitwaje intwaro. Yongeyeho ko ikoranabuhanga AFC/M23 yakoreshaga ryabaye imbogamizi ikomeye, ku buryo MONUSCO yageze aho inanirwa gukoresha kajugujugu n’indege zitagira abapilote (drones) mu bikorwa byayo.

Yanashoje avuga ko urugamba rwo gufata ikibuga cy’indege cya Goma rwabaye rukomeye cyane ku buryo bigoye kurusobanura. Nubwo ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo zagerageje kwitabara no kurwanya, zahahuye n’igihombo gikomeye cyane.Vivian van de Perre yatangaje ko urugamba rwa Goma rwari rukomeye kurusha izindi zabayeho mu burasirazuba bwa RDC

Related posts

Chorale Ebenezer/ADEPR Karugira yaririmbye mu mvura y’amahindu benshi buzura umwuka wera [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

M23 na FARDC bahanganye bikomeye mu bice bya Bweremana.

N. FLAVIEN

Ibihugu bya Uganda na DR Congo byatangije kubaka imihanda ibihuza.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777