Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

DRC: Amafaranga yambuwe Ambasaderi Lucas uherutse kwicwa yateje ibibazo mu buyobozi bwa FDLR.

Ibihumbi 80 by’amadorali ya Amerika (80,000$) byatswe Ambasaderi w’Ubutaliyani muri DRC ubwo yicwaga yateje ikibazo mu bayobozi ba  FDLR kubera kuyarwanira ubwabo.

Amakuru dukesha Rwandtribune avuga ko ngo hari hashize iminsi Col.Ruhinda ahaye umwungiriza we Lt.Col Giome amabwiriza yo gutangira kwiga uburyo bwo kuzajya batega imodoka z’imiryango mpuzamahanga bakazambura ibyo zifite mu rwego rwo kuzanzamura ubukungu bwa FDLR.

Ni muri urwo rwego hagiyeho itsinda ry’ubutasi ahitwa i Rugali rikuriwe na Major Bizabishaka unasanzwe ari umwe mu bayobozi ba FDLR mu rwego rw’ubutasi, intego nyamukuru yari iyo gukusanya amakuru kuva Bunagana ugera i Goma ahasanzwe haturuka imodoka z’abakerarugendo n’iz’imiryango mpuzamahanga.

Agace ka Trois Antennes Ambasaderi yarasiwemo/Photo Internet.

Bimaze kunozwa neza, Kompanyi y’abasilikare yitwa Sasheli ikuriwe na Ajida Gaston, yahawe amabwiriza yo kuva ahitwa Gitsimba yerekeza ahitwa Majagi kugirango icunge umuhanda wa Goma Rucuru mu gace kegereye neza ahitwa “Trois Antenne”. Indi poroto yari i Rugali ikuriwe na Liyetona Ndayizeye Yvon nayo yasabwe kuba hafi ya Sasheri mu rwego rwo kunganira Ajida Gaston mu gihe yaba atangiye ibikorwa by’ubusahuzi kuri Mont du trois Antennes.

Aya matsinda yose akaba yarahuzwaga na Lt.Col Giome wungirije Ruhinda. Mu ijoro ryo kuwa 21 Gashyantare 2021, Majoro Bizabishaka yahawe amakuru n’umwe mu bapolisi ba Leta ya Congo ko Umushoferi wo muri PAM yababwiye ko Ambasaderi Lucas ari busure agace ka Rucuru kandi ko araba yitwaje amafaranga yo guha abanyeshuri batishoboye bo ku bigo by’amashuri ya Rucuru.

Mu rukerera rwo kuwa 22 Gashyantare 2021, abarwanyi bayobowe na Lt.Yvon na Ajida Gaston bagose agace ka Trois Antennes mu ibanga rikomeye bihisha mu gashyamba kari hafi aho, kugeza ubwo bateze imodoka ya Ambasaderi Lucas. Muri iki gikorwa habaye kurasana gato n’itsinda ry’ingabo za Congo (FARDC) zari hafi aho ariko aba FDLR bazirusha ubwinshi. Biravuga ko ibihumbi 80 by’amadorali ya Amerika aribyo byambuwe Ambasaderi. Muri iryo rasana, uretse Ambasaderi n’abandi babiri batangajwe barimo umushoferi we n’umurinzi, amakuru yizewe avuga ko hanapfuye abasilikare batatu ba FARDC n’umwe wa FDLR n’ubwo byagizwe ibanga.

Ambasaderi amaze kwicwa ingabo za MONUSCO zahise zuzura muri ako gace/Photo Internet

Col.Ruhinda yahise asaba ko amafaranga na telephone byambuwe Ambasaderi Lucas bizanwa muri Bivake ze, Gen.Omega  we akaba yarategetse Lt.Col Giome ko telephone ya Ambasaderi n’ayo madolari bizanwa mu birindiro bye ahitwa Parisi. Ubwo bwunvikane buke bukaba buje busanga akandi kajagari katejwe n’amafaranga yambuwe FARDC umwaka usize.

Umwe mu basesenguzi mu bibazo bya Congo kandi avuga ko FDLR yishe Ambasaderi Lucas ibishaka kuko ngo yari imurwaye igihe kinini, bitewe nuko imushinja ko ariwe watumye CNRD-UBWIYUNGE ivuka ubwo Gen.Byiringiro Victor yangaga inama yari yagiriwe na Lt.Gen Wilson Irategeka na Bazeyi Laforge ubwo bavaga mu nama yari yateguwe n’umuryango w’Abataliyani witwa Ste Egidio, hakaba harasabwaga ko abasaza bakuze bo muri FDLR bajyanwa mu kiruhuko cy’izabukuru, maze FDLR igashyira intwaro hasi abakiri bato bagakina politiki.

Ni agace k’amashyamba
Ambasaderi Lucas akimara kuraswa yajyanwe mu bitari i Goma aba ariho apfira.

Related posts

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Togo: Igisirikare cyarashishije indege abana barindwi nyuma yo kubita inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Uburusiya burashinja USA kwenyegeza umuriro isukamo lisansi yoherereza Ukraine rokete zirasa kure kurushaho.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mwami Jean Damascene February 28, 2021 at 10:28 AM

DRC nta gihugu kirimo pe! Ambassador agenda nka gitifu w’umurenge koko? Ibaze ingabo zingana kuriya ngo zananiwe kwirinda umuyobozi. Birababaje

Reply
Gaspard June 27, 2023 at 12:08 PM

Wow that’s awesome news. Having express flight ✈️ from Kigali to Paris is significant achievement

Reply

Leave a Comment