Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Umunyabigwi muri ruhago Pele yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko.

Umunyabigwi mu mateka y’umupira w’amaguru, Pelé yitabye Imana kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2022, ku myaka 82 y’amavuko, nyuma yo kubona izuba tariki 23 Ukwakira 1940.

N’ubwo yamenyekanye ku izina rya Pelé, ubundi mu by’ukuri amazina ya nyayo ye ni Edson Arantes do Nascimento. Yari mu bitaro kuva mu kwezi gushize kubera indwara ya kanseri yatangiye kuvurwa mu mwaka wa 2021. Urupfu rwe rwatangajwe n’umukobwa we Kely Nascimento, n’umucungira inyungu ze Joe Fraga.

Pelé ni we mukinnyi wenyine mu mateka watwaye ibikombe bitatu by’Isi by’umupira w’amaguru n’ikipe y’Igihugu cye, Brazil, mu 1958 (ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko), mu 1962 no mu 1970. Yakiniye ikipe ya Brazil imikino 114, ayitsindiramo ibitego 95. Muri rusange, abahanga bemeza ko Pelé yatsinze ibitego byose hamwe 1,281 mu buzima bwe bw’umukinnyi. Ariko icyamugize icyamamare cyane ni uburyo bwo gukina, guhimba udushya, kureba kure no guhindura umukino wose mu kibuga, gukina wihuta, kandi nk’ucezereza ku muziki (ibyo muri Brazil bita samba).

Pelé yari icyamamare ku buryo mu 1967 Leta ya Nijeriya n’inyeshyamba za Biafra bemeye guhagarika imirwano kugirango Pelé abashe kuhakinira umukino wa gicuti wo guharanira amahoro.

Mu bakuru b’Ibihugu bakiriye Pelé, barimo umwamikazi w’Abongereza, Elizabeth II mu 1997 na ba Perezida ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Richard Nixon mu 1973, Jimmy Carter mu 1977, na Ronald Reagan mu 1982. Icyo gihe, Reagan yaramwibwiye, ati: “Nitwa Ronald Reagan. Ndi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko wowe ntukeneye kwivuga. Kuko buri wese azi Pelé.”

Nyuma yo kureka ibyo gukina, Pelé yabaye, ambasaderi w’umukorerabushake wa ONU n’Ishami ryayo UNESCO (ishinzwe uburezi, siyanse n’umuco), umushoramali byahiriye, umunyapolitiki (bityo yabaye Minisitiri wa Siporo). Ni Umwirabura ariko yirindaga kuvuga iby’ivanguramoko mu Gihugu cye by’umwihariko.

Pelé azahora yibukwa nk’umunyabigwi muri Ruhago y’Isi.
Pelé yatabarutse ku myaka 82 y’amavuko.
Yakoze amateka kuva mu bwana bwe kugera mu bukuru bwe.

Related posts

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Putin yemeje ko intwaro kirimbuzi za mbere zageze muri Belarus.

NDAGIJIMANA Flavien

Sobanukirwa n’icyo bita “Gutwitira inyuma y’umura”, ibimenyetso n’ikibitera.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment