Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Uburezi

Abasoje muri ULK/Gisenyi bibukijwe ko ubumenyi butagira indangagaciro ari ubusa.

Abanyeshuri 399 basoje amasomo yabo muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK ishami rya Gisenyi, bibukijwe ko ubumenyi budaherekejwe n’indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira nta mumaro kuko ngo hari abiga bakanatsinda neza ariko kubana n’abandi bikabananira kubera nta ndangagaciro zibafasha kubaho mu buzima bwuzuye buzira imbereka.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 mu muhango wo gutanga impamyabushobozi wabereye mu karere ka Rubavu ahakorera Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, Ishami rya Gisenyi, ahasoje abanyeshuri 399 barimo 78 basoje icyiciro cya kabiri (Master’s degree) na 321 basoje icyiciro cya mbere (Bachelor’s degree).

Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Prof. Dr. Rwigamba Balinda yavuze ko ari byiza kwiga ugatsinda neza ibyo wize kuko ngo byerekana ko ushoboye, gusa yongeraho ko “ubumenyi budaherekejwe n’indangagaciro ari ubusa” kuko ngo hari benshi biga amashuri menshi bakanatsinda neza ariko babura indangagaciro bakandagara, ubuzima bukabagora kuko nta cyerekezo na mba.

Izi ntiti zashyizwe ku isoko ry’umurimo na ULK/Gisenyi, zaminuje Amategeko, Icungamari n’icungamutungo, Ubumenyi mu bya mudasobwa n’ayandi, mu byiciro bitandukanye: (Master’s Degree) na (Bachelor’s Degree), barashimangiye ko basohokanye impinduka ku isoko ry’umurimo kuko ubumenyi n’indangagaciro babyibitseho, bikazabafasha mu guhanga imirimo nabo batanga akazi ku bandi.

Mu ntero n’inyikirizo, abaganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW bemeza ko impamba bahawe n’abarimu b’inzobere ba ULK izabafasha bakibeshaho. “Nta mpungenge dutewe n’ubuzima bwo hanze aha kuko twize neza kandi duhuza ibitabo no ku kibuga cy’ubuzima, ubu tugiye gutangira ubuzima dushyira mu bikorwa ibyo twize. Igishoro kirahari kuko byose ni mu mutwe kandi bizashoboka kuko uretse ubumenyi n’indangagaciro twarazitojwe bishoboka nk’uko n’umubyeyi wacu Rwigamba ahora abigarukaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Déogratias yishimiye ko bungutse abafatanyabikorwa b’imena mu nzego zitandukanye nk’ubukungu, amategeko, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi, yemezako kuba bafite iyi Kaminuza ari amahirwe adasanzwe, anashimangira ko iyi Kaminuza igira uruhare runini mu guhuza abaturage b’u Rwanda n’ibindi bihugu kuko usanga hari umubare munini w’abanyamahanga bayigana umunsi ku munsi, akenshi ngo bakaba baza kubera ireme ry’uburezi n’indangagaciro.

Amwe mu mateka ya Kaminuza yigenga ya Kigali (Université Libre de Kigali/ULK)

Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK ni imfura muri Kaminuza zigenga mu Rwanda haba mu myaka imaze ndetse n’ireme ry’uburezi itanga nk’uko byemezwa n’impuguke zitandukanye ndetse bikaba byaranemejwe n’ubushakashatsi butandukanye bwagiye bujya ahagaragara.

Iyi Kaminuza yatangiye mu mwaka wa 1996, itangira ikorera muri Centre Pastoral St Paul, ndetse itangirana abanyeshuri bacye cyane kuko bari 204 gusa ariko kubera umuhate, umurava no gushyira umutima ku byo bakora, umubare w’abanyeshuri wariyongeye cyane, ubushobozi butangira kuboneka, bava mu bukode maze mu 2001 iyi Kaminuza yigenga ya Kigali yibaruka Ishami rya Gisenyi rikorera ahazwi nko mu Makoro mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Intiti 399 ni zo zahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu ku ishami rya Gisenyi. Uretse abanyarwanda, abasoje amasomo barimo abaturuka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tchad n’ahandi kuko abiga muri ULK baturuka mu bihugu bisaga 30, ibikomeza gushimangira ko iyi Kaminuza ari mpuzamahanga kandi ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no hanze yarwo.

Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), yatangije kandi Ishami ry’uburezi (Faculty of Education) mu dushami dutandukanye turimo: Indimi (Icyongereza-Igifaransa, Icyongereza-Ikinyarwanda, Icyongereza-Igiswayire) ndetse na Siyansi (Ibinyabuzima-Ubutabire, Ubutabire-Ubugenge, Ubugenge-Imibare), aya masomo yose akaba yigishwa i Kigali no ku Gisenyi muri gahunda yo ku manywa (Day Program) na gahunda y’ibiruhuko (Holiday Program), gahunda yishimirwa cyane n’abarimu basanzwe mu kazi kuko bemeza ko iyi gahunda yabakuye aho umuhinzi yakuye inyoni.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda watangije ULK (hagati) na madame bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu (uwambaye imyenda itukura)
Muri ULK/Ishami rya Gisenyi hari imbuga nini ibereye ibirori bitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimye ULK kuko ihuza abaturage bw’Ibihugu bitandukanye.
Abanyeshuri 399 nibo basoje amasomo mu mashami atandukanye.

Related posts

Batandatu baguye mu mpanuka ikomeye ya bus ya Volcano.

NDAGIJIMANA Flavien

Jenerali Chico wari warahigiye kurandura M23 akayigeza i Kigali akaba yahagaritswe atabigezeho ni muntu ki?

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yashimiye Ibihugu birimo DR Congo, u Burundi, Afurika y’Epfo na Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment