Natnael Tesfazion wo muri Eritrea, ariko ukinira ikipe yo mu Butaliyani, yegukanye Tour du Rwanda 2022 yari imaze Icyumweru cyose ibere mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Kuva ryatangira ku cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022 kugeza uyu munsi risoza, abasiganwa bakoze uduce 8 tw’iri siganwa tureshya na 937Km. Uyu Natnael akaba yarakoresheje 23h25’34” mu kudusiganwa.
Ku rutonde rusange, umwanya wa Kabiri wegukanywe na Budiak Anatoli wo muri Ukraine, Igihugu gikomeje kwibasirwa n’intambara y’abarusiya, akaba yamusizeho amasegonda 26.
Iyi ni Tour du Rwanda ye ya kabiri atwaye nyuma y’iya 2020, ari nayo yaherukaga gukinwa kuko icyorezo cya Covid-19 cyahise cyaduka, ibintu byose bihuriza abantu hamwe bigahagarara.
Kuva iri rushanwa ryajya kuri 2.1 nta munyarwanda uraritwara. Gusa ku gace ka munani kanafunguwe na Perezida Kagame, umunyarwanda Mugisha Moïse ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, yakoze iyo bwabaga arakegukana ariko biba iby’ubusa kuko uduce twabanje atitwaye neza.

