Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima Umutekano

Musanze: Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 26 wabonywe mu mugezi wa Susa.

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 26 wabonywe n’abana bari bagiye kwiga mu mugezi wa Susa mu Kagari ka Mugari mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, nyuma y’iminsi ine uyu nyakwigendera aburiwe irengero.

Nyakwigendera Twizerimana Joseph, wari umugabo wubatse afite umugore n’umwana umwe, bivugwa ko ngo kuwa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2022 yatashye ubukwe mu Murenge wa Musanze, abo bari bajyanye baza kumubura batashye saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) bibwira ko yatashye cyangwa se hari ahandi yaba yanyuze.

Bukeye bwaho ngo baje kubona ataje bagana ubuyobozi, babumenyesha ko hari umuntu waburiwe irengero, niko gutangira kumushashisha. Bakomeje gushakisha ariko babura umuntu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 3 Werurwe 2022, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo (600), abanyeshuri bari bagiye kwiga babonye umurambo mu mugezi wa Susa, niko gutanga amakuru, abantu bamaze kuhagera basanga ari uwa Twizerimana Joseph bari barabuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, bwana Nteziryayo Justin yahamirije Umuseke dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko inzego zirimo RIB na Polisi zahageze ngo hafatwe ibizamini by’ibanze ku cyamwishe.

Yagize ati: “Yagiye mu bukwe ku Cyumweru mu Murenge wa Musanze abandi batashye mu mugoroba ntibabasha kumubona bibwira ko yatashye cyangwa ari butahe, bukeye bwaho ku wa Mbere nyuma ya saa sita nibwo baganywe ubuyobozi bavuga ko bamubuze dutangira gushakisha”.

Uyu muyobozi avuga ko basabye abo mu muryango we no kujya mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) gutanga ikirego.

Ati: “Mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo (kuri uyu wa Kane) nibwo abana bari bagiye kwiga babonye umurambo mu mugezi wa Susa mu mbibi za Shingiro na Musanze, twahageze duhamagaza abo mu muryango we batwemerera ko ari umuntu wabo”.

Nyuma y’uko uyu murambo ubonetse, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi, bahageze ngo bafate ibizamini by’ibanze mbere yo kujyana nyakwigendera ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Uyu murambo ku gice cyagaragaraga akiboneka, ngo nta bikomere yari afite kuko yari agaramye, imyambaro ye akaba yari akiyambaye yose hamwe n’inkweto ndetse n’umurambo we wari utarangirika, bivuze ko atari amazemo iminsi, RIB ikaba yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwe.

Gitifu Nteziryayo Justin yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho kwibutsa abaturage kurushaho gukaza umutekano harimo gukaza amarondo kandi bakajya bihutira gutanga amakuru mu gihe umuntu abuze bitunguranye.

Ati: “Nubwo natwe tukimara kumenya amakuru twashakishije ariko ntitugire icyo tugeraho, abantu bakwiye kujya bihutira kujya batanga amakuru kuko urumva umuntu wabuze ku Cyumweru ukamenyesha ubuyobozi ku wa Mbere nyuma ya saa sita, bakabaye baragize impungenge amakuru agatangwa irondo rigashakisha”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugirango ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa. Akaba asize umugore n’umwana umwe.

Mu mugezi wa Susa ahabonetse umurambo

Related posts

Bold Regains International, Sosiyete izanye ibisubizo ku bibazo by’ubuzima n’ubukungu.

NDAGIJIMANA Flavien

Sudani y’Epfo: Imyigaragambyo isaba Perezida Salva Kiir kuva ku butegetsi yaburijwemo.

NDAGIJIMANA Flavien

Gen Tshiwewe yagaragaye muri Nyiragongo hafi y’ahabera urugamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment