Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Hanze Imikino Ubuzima

AFCON 2021: Umubare w’abakinnyi waba ufite nta kibazo bazakina, bapfa kuba bageze kuri 11 n’iyo nta munyezamu waba ubarimo.

Amakipe y’Ibihugu arimo uburwayi bwa Covid-19 agomba kuzakina imikino yayo y’igikombe cya Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) n’iyo yaba afite abakinnyi 11 gusa batanduye icyorezo.

Amabwiriza mashya y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) avuga ko imikino izaba nta gisibya nubwo muri abo bakinnyi 11 nta n’umwe muri bo waba asanzwe akina nk’umunyezamu.

Igihugu icyo ari cyo cyose kizananirwa kwitabira umukino kizajya giterwa mpaga y’ibitego 2-0.

Aya mabwiriza asohotse nyuma yuko Ibihugu byinshi bitangaje ko mu makipe yabyo habonetsemo abanduye Covid-19, mbere yuko iri rushanwa ritangira kuri iki Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022. CAF yavuze ko “mu bihe byihariye” akanama gategura irushanwa “kazafata icyemezo gikwiye” nk’uko tubikesha BBC.

Ku wa gatanu, ikipe y’Igihugu ya Misiri(Egypt) yabaye ihagaritse guhaguruka yerekeza muri iri rushanwa ribera muri Cameroon, ndetse biba ngombwa ko ihagarika imyitozo, nyuma yuko muri iyi kipe hagaragayemo abanduye coronavirus.

Iyi kipe ya Misiri, ifite umuhigo wo kuba ari yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro nyinshi inshuro zirindwi, nyuma yaje kwerekeza muri Cameroon ku wa gatandatu.

Rutahizamu wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang ni umwe mu bakinnyi babiri basanzwemo Covid-19 ku wa kane mu ikipe y’Igihugu ya Gabon.

Byabaye ngombwa ko ikipe y’Igihugu ya Guinea isiga mu Rwanda, aho yari yabanje kwitoreza, myugariro wayo Mikael Dyrestam, umukinnyi wo hagati Morlaye Sylla na rutahizamu Seydouba Soumah.

Amakipe ya Cap-Vert (Cape Verde) hamwe na Gambia iyi yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu cyumweru gishize yibasiwe n’ubwandu bwinshi, mu gihe Tunisia na yo yatangaje ko hari abanduye aho yari yabanje kwitoreza mbere y’iri rushanwa.

CAN iratangira kuri iki Cyumweru tariki 09 Mutarama 2022, ubwo Cameroun yakiriye iri rushanwa iba ikina na Burika Faso saa kumi (16h00) ku isaha fatizo ngengamasaha ya GMT, ni saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ku isaha yo mu Rwanda.

Stade Olembe i Yaoundé/Photo Internet.
Ibihugu byitabiriye.

Related posts

Perezida Xi Jinping na mugenzi we Vladimir Putin basabye ko OTAN itakomeza kwegera Uburusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

Amasaha ntarengwa y’ingendo yashyizwe saa yine mu Mujyi wa Kigali, ibitaramo n’imikino y’amahirwe nabyo birakomorerwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Indege yari igemuriye intwaro abarwanyi ba TPLF yahanuwe.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

BIMENYIMANA January 9, 2022 at 3:51 PM

COVID ndabona izatugabanyiriza uburyohe bwiki gikopo kbsa!!

Reply

Leave a Comment