Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Umuhire Valentin wamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yitabye Imana.

Umunyamakuru Umuhire Valentin wamenyekanye cyane ubwo yari mu itsinda rivuga amakuru muri ORINFOR yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021.

Iyi nkuru nshamugongo yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we mu butumwa bugufi yanditse bugakwizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Muri ubu butumwa bugufi bwatanzwe n’uwitwa Rwibutso Makuza Merci wanditse ko ari murumuna we, bwagiraga buti: “Mwaramutse ! Tubabajwe no kubika Umuhire Valentin watuvuyemo. Andi makuru muraza kuyamenya”.

Uyu mugabo benshi mu banyamakuru ndetse n’abandi bakurikiranaga inkuru ze cyangwa ibiganiro yatangaga, bemeje ko u Rwanda rubuze umunyamakuru w’umuhanga witangiraga akazi ke kandi agaharanira gufasha bagenzi be mu kungurana ubumenyi.

Umuhire Valentin yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda mu cyahoze ari ORINFOR cyaje guhinduka RBA.

Valentin avuye muri ORINFOR yakoze mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo: Radio 10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba yanakoraga ibiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye birimo icyitwa ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Yari asigaye akora ubuhinzi bw’ibirayi ariko akabifatanya n’itangazamakuru/Photo Internet.

Nyuma yo gutura mu Mujyi wa Kigali, yari asigaye atuye mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Yari amaze iminsi arwaye, akaba yarivurije mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, ajya Kanyinya mu Mujyi wa Kigali,  akaba yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK nyuma y’uko abaganga bagerageje ibyo bashoboye ariko Imana ikisubiza umwuka wayo.

Umuhire Valentin aruhukire mu mahoro kandi twihanganishije abasigaye.

Related posts

King James, Shaddy Boo n’abandi mu maboko ya Polisi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Kigali: Polisi yafashe uwashakaga kujya gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo.

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yashyikirije Perezida w’u Burundi ubutumwa bwa Perezida Kagame.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment