Amizero
Ahabanza Amakuru Ubukungu

Musanze: Gutura ku butaka bwagenewe ubuhinzi, inzira iganisha ku ibura ry’ibiribwa.

Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kakaba kamwe mu turere twera cyane mu Gihugu. Kuba ubuso bunini bw’ubutaka buhingwa bukomeje kwigabizwa n’abazamura inzu zigezweho yaba iz’ubucuruzi cyangwa izo guturamo bikaba bishobora kuzageza aka karere ahantu hatari heza mu kwihaza mu biribwa gasagurira n’amasoko.
Musanze ni akarere gafatwa na benshi nk’ikigega cy’Igihugu bitewe n’imyaka myinshi ihaboneka. Usanga ahanini biterwa n’imiterere karemano yaho irimo ko aho gaherereye ari agace k’ibirunga kagizwe n’ubutaka bw’amakoro, impuguke mu bijyanye n’ubutaka zemezako bwera cyane.

Bitewe n’imiturire yitwa ko igezweho, hirya no hino mu nkengero z’Umujyi wa Musanze kimwe n’ahandi hari ama santere (centres) akomeye, hagaragara ikibazo cy’iyi miturire ishobora kuba intandaro y’ibura ry’ibiribwa mu gihe byaba bikomeje gutya ntihagire igikorwa.

Cyabagarura ni kamwe mu duce twera cyane/Photo Amizero.rw/Archive

Kamana Belancile ni  umuturage wo muri Cyabagarura mu Murenge wa Musanze kakaba kamwe mu duce tw’inkengero z’Umujyi dufite ubutaka bwera cyane. Ahamya ko ahanini usanga bahitamo gutura ku butaka busatira umujyi birengagije ko aribwo bwera cyane. Yagize ati: “ahanini biterwa no kuba abantu benshi muri iki gihe basigaye bakunda imijyi kurusha icyaro kuko icyo ukeneye cyose mu mujyi ukibona byihuse bitandukanye no mu cyaro ubanza gukora ingendo. Gusa nanone dufite impungenge ko dukomeje gutya ntihabeho gutuzwa neza, byatuganisha ku ibura ry’ibiribwa mu minsi iri imbere kuko urabonako ubutaka bwose bwiza bwuzuyeho amazu y’abakire”.

Ibi kandi babihuriyeho n’abatuye muri Kabeza ho mu Murenge wa Cyuve bagaragaza ko ibibazo by’ibura ry’ibiribwa byatangiye kugaragara, bakaba basaba Leta ko yagira icyo ibikoraho mu maguru mashya ubutaka bwiza bugahingwaho, abashaka kubaka bakagenerwa ahari ubutaka bubi bw’amabuye butera imyaka na mike, aho batanze urugero rw’ahitwa mu Bisate muri Cyuve n’ahandi hahegereye.

Bati: “niba bishoboka nibatuze abantu muri Marantima ahazwi nko mu Kabaya, ahitwa mu Musanze naho mu Murenge wa Musanze ni habi ku bahinzi ariko ku bashaka kubaka ni heza. Leta nifate gahunda yo guca imihanda aho twavuze, bahageze amazi n’umuriro maze urebe ukuntu imiturire irushaho kuba myiza”.

Ubutaka bwiza bwo guhingwa bukomeje gusatira n’inzu zigezweho/Photo Amizero.rw/Archive

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Rucyahana Mpuwe Andrew yabwiye Amizero.rw ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa, anaburira abantu bubaka batabiherewe uruhushya ko bashobora kubihomberamo, anakebura  kandi abayobozi b’inzego z’ibanze bahishira abantu bubaka mu buryo bunyuranije n’itegeko avugako ijisho ribareba rihari kandi ko abo rizabona barijanditse muri ubwo buriganya bazahanwa by’intangarugero nkuko ngo byagendekeye abandi barimo na DASSO kubera guhishira bene ayo makosa.

Rucyahana Mpuhwe Andrew/Photo Amizero.rw

Vice mayor Rucyahana ati: “kurya ni ingenzi kuko utariye ntiwabaho. Leta irimo kwiga ku myubakire hakaba aho guhinga, aho kororera ndetse n’aho gutura. Igishushanyo mbonera gishya kizatangirana n’izi ntangiriro z’ukwezi kwa mbere 2021 ubu harimo kwifashishwa igisanzwe kandi aho hantu abaturage bavuga hashobora kuba hatera kubera impamvu zo kutitabwaho”.

Bwana Rucyahana yavuze ko iki kibazo cy’ubutaka bwera n’ubutera bakigejeje muri RAB ndetse no muri Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) kugirango gisuzumwe mu buryo bwisumbuye.

Governor Gatabazi J.M.V/Northern Province/Photo Amizero.rw/Archive

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’umwaka ushize wa 2020, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Intara y’Amajyaruguru ari nayo Musanze ibarizwamo ubwo yari abajijwe iki kibazo, yavuzeko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko ubutaka bwo guhingwaho atari ubwo kubakwaho.

Yagize ati: “rwose nitudahindura imyumvire tuzisanga twishwe n’inzara. Uyu Mujyi uri gukura vuba, amazu ari kuzamuka umunsi ku munsi, ubutaka bwiza bwo guhinga abantu babumaze babwubakaho ariko ntibatekereza ko ari bwo bwari bubatunze. Ndasaba ko abantu bava mu bya cyera byo kubaka bajya mu mpande ahubwo bakubaka bajya hejuru kuko ikirere cyo batakimara. Abashaka bashobora kwishyira hamwe bakubaka inzu imwe igerekeranye, umwe agafata iyo hasi, undi ikurikiyeho bigakomeza; bizatuma turengera bwa butaka bwari budutunze maze duture neza kandi tunabone ibyo kurya”.

Nyuma y’uko isohoye igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu gihugu, Leta y’u Rwanda ikomeje kuvugurura ibishushanyo mbonera by’imiturire hirya no hino mu Mijyi hagamijwe ko ubutaka bwakoreshwa neza hirindwa ko mu minsi iri imbere hazaba ibura ry’ubutaka buhingwa bigatera ibura ry’ibiribwa ku baturarwanda.

Aka gace kera ibihingwa bitandukanye. Aya ni amasaha/Photo Amizero.rw/Archive

Buri muturarwanda asabwa gukoresha ubutaka icyo bwagenewe/Photo Internet.

Related posts

Impamvu abashakanye bagera igihe bakumva batagishaka gukorana imibonano mpuzabitsina.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo yirukanye abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bwa EACRF.

NDAGIJIMANA Flavien

Qatar 2022: Inzozi za Maroc zaburijwemo n’u Bufaransa bwiganjemo abakomoka muri Afurika.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment