Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu Umutekano

M23 yatangaje impamvu yafashe Rubaya hamwe mu hacukurwa Coltan nyinshi ku Isi.

Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Lt Col Willy Ngoma yatangaje  ko bafashe agace ka Rubaya gaherereye muri Teritwari ya Masisi, hakaba hamwe mu hantu hacukurwa coltan nyinshi ku Isi batagamije amabuye y’agaciro ahubwo bagamije kurengera abaturage bari bakomeje gufatwa bugwate no gukoreshwa uburetwa n’igisirikare cya Leta FARDC n’abagifasha.

Imirwano ikomeye yashyamiranyije abarwanyi ba M23 n’ingabo za Leta n’abazifasha bose barimo: FDLR, Ingabo za SADC (Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi), abasirikare b’abarundi, abacanshuro b’abazungu na Wazalendo kuwa kabiri umunsi wose yatumye hari abaturage ba Rubaya bava mu byabo nk’uko umwe mu bagize sosiyete sivile ya Masisi yabibwiye BBC.

Amakuru avuga ko M23 yafashe Rubaya kuwa kabiri mu masaha ya mbere ya saa sita gusa bigatinda gutangazwa kuko hari hacyumvikana amasasu, ndetse no mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 01 Gicurasi 2024 hongeye kubaho imirwano mu nkengero z’aka gace gafatwa nk’umujyi wo muri Teritwari ya Masisi.

Umuvugizi wa gisirikare wa M23, Lt Col Willy Ngoma yemereye BBC ko bafashe Rubaya, ahakana ko ariko batahafashe bagamije kubona inyungu nini ziva mu bucukuzi bwa coltan yaho. Yagize ati: “Twebwe gufata aho hantu [Rubaya] si ukubera imari ihari, hoya, ni ku mpamvu yo kwirukana umwanzi…ufite intego imwe yo gukora jenoside.

“Icyo twe twakoze ni ukubahagarika no kubirukana bakajya kure, iby’amabuye y’agaciro ari aho twe ntibitureba, icyo tugamije ni ukurokora ubuzima bw’abantu”.

Voltaire Sadiki ukuriye sosiyete sivile ya Masisi yabwiye BBC ko M23 yafashe umujyi wa Rubaya kuva ejo, “ndetse bakoresheje inama n’abaturage babasaba ko abafite imbunda bazibazanira bakikomereza ibikorwa byabo by’ubucukuzi”. Akaba anemeza ko hari abaturage bahunze kubera imirwano y’ejo.

Umuvugizi wa guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ari nawe muvugizi w’ingabo za Leta muri iyo ntara yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko aza gutangaza amakuru nyuma ku bivugwa kuri Rubaya.

Rubaya yafashwe mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo ari i Paris mu Bufaransa mu ruzinduko rwaranzwe no kwamagana ibitero bya M23, no gushinja u Rwanda gufasha M23 no gusaba Ubufaransa kurufatira ibihano.

Kuki aka gace ka Rubaya ari ingenzi?

Rubaya ni agace k’imisozi y’icyatsi kibisi ya Masisi, ariko ibice bimwe by’iyi misozi byuzuyeho ibyobo binini n’ibirundo byinshi by’ibitaka kubera ubucukuzi bwa coltan bukorerwa aha hantu. Uyu mujyi uri ku rugendo rw’amasaha agera kuri abiri n’imodoka mu mihanda y’ibitaka ugana Iburengerazuba uvuye mu mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni umujyi muto uri hagati mu cyaro cy’i Masisi ariko usa n’uteye imbere kandi utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi amagana kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko bivugwa n’inzobere za ONU. Rubaya ni hamwe mu hantu hakomeye muri DR Congo hakorerwa ubucukuzi n’ubucuruzi bw’ibanze bw’amabuye y’agaciro, by’umwihariko hazwi cyane ku bucukuzi bwa Coltan.

DR Congo, ubu ni iya kabiri mu kohereza Coltan nyinshi ku isoko mpuzamahanga nyuma y’u Rwanda. Umwaka ushize wa 2023 DR Congo yohereje toni 1,918 za coltan ku isoko mpuzamahanga, mu gihe u Rwanda rwohereje toni 2,070 nk’uko ikigo cy’ibigendanye n’imari n’ubukungu Ecofin Agency kibivuga.

Igice kinini cya coltan ya DR Congo gicukurwa ku misozi ya Rubaya, nk’uko inzobere zibivuga. Uyu mujyi w’ubucukuzi ni ingenzi kuko uwugenzura aba agenzura igice kinini cya coltan nyinshi igera ku isoko mpuzamahanga ku Isi, hari n’abakunze kuhita umurwa mukuru w’Isi wa Coltan(Capitale mondiale du Coltan).

Amabuye y’agaciro ava mu Rubaya ubusanzwe agezwa i Goma aho ava ajya kugurishirizwa ku masoko mpuzamahanga, agakoreshwa n’inganda zikomeye ku Isi mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telephone, mudasobwa, imodoka zikenera batiri z’amashanyarazi, n’ibindi. Nubwo hava amabuye akenewe cyane ku Isi, igice kinini cy’abaturage ba Rubaya muri rusange batunzwe n’ubucukuzi bwa Coltan babayeho mu bukene nk’uko ishami rya ONU rishinzwe iterambere, UNDP ribivuga.

Leta ya DR Congo ishinja u Rwanda  gufasha M23 no kuvana amabuye y’agaciro mu duce yafashe twa Congo akagurishwa ku masoko mpuzamahanga aciye i Kigali, ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma. Nyamara ibi DR Congo ibivuga yirengagije ko hari moto nyinshi zitwara aya mabuye ziyakura mu Rubaya akoherezwa muri Kivu y’Amajyepfo anyuze mu Kivu aho yoherezwa i Bujumbura mu Burundi akahava ajyanwa ku masoko mpuzamahanga nko mu Bushinwa n’ahandi


Ugeze mu Rubaya no mu bice bihakikije wikanga ko ugeze mu yindi si kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buhakorerwa/Photo internet.
Rubaya ni umujyi uri hagati y’imisozi ukaba utunzwe n’ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro/Photo Internet.
Lt Col Willy Ngoma uvugira igisirikare cya M23/Photo Internet.

Related posts

Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kuburira uwahirahira atera u Rwanda cyangwa Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Teodoro Obiang Ngwema w’imyaka 80 yatsindiye kongera kuyobora Guinée Equatoriale ku nshuro ya gatandatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Kuba M23 yavuye ku izima ikemera kuva mu bice yari yarafashe ni igitutu cy’amahanga cyangwa ni ugutsindwa urugamba?

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment