Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Uncategorized

Umuhinzi yatumye Ububirigi bwigarurira ubutaka bw’Ubufaransa

Umugabo w’umuhinzi ukomoka mu gihugu cy’Ububirigi aherutse gukora ibisa n’amahano ubwo yimuraga ibuye (borne) riherereye mu rusisiro rwa Bousignies-sur-Roc rifatwa nkaho ari umupaka hagati y’igihugu cy’Ububiligi ndetse n’igihugu cy’Ubufaransa. Abayobozi b’inzego z’ibanze ku mpande zombi bakaba bavuga ikibazo bagiye kucyikemurira mu maguru mashya, bitarinze kuzana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Nubwo ngo ku maso y’umuhisi n’umugenzi iryo buye rigaragara nk’irisanzwe nyamara ngo ribumbatiye amateka, dore ko ngo rihashinze kuva mu 1819 nkuko bisobanurwa na David Lavaux, burugumesitiri wa komine ya Erquelinnes yo mu gihugu cy’Ububiligi.

Uyu muhinzi rero wimuye iri buye ngo ntiyabigiriye urugomo, ahubwo byatewe nuko iryo buye ryamubangamiraga mu nzira yari asanzwe acishamo imashini ye ihinga, maze afata icyemezo cyo kwegezayo iryo buye ryari rigiye kumara ibinyejana bibiri rishinze aho, aho yaryimuye ku ntera ya metero ebyiri na sentimetero makumyabiri ugana mu Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye na TF1, David Lavaux yavuze ko nubwo kuba iryo buye ryaregejwe hirya byaratumye igihugu cye cyaguka, agiye kwegera uwo muhinzi wabikoze akamusaba gusubiza ibuye aho ryahoze, akanongeraho ko yanagiranye ibiganiro na mugenzi wo mu Bufaransa bakemerenywa kubyikemurira bitarinze kujya ku rwego rwa za minisiteri z’ububanyi n’amahanga.

Mu gihe uyu muturage yakwinangira gusubiza iri buye aho ryahoze, hashyirwaho komisiyo ihuriyeho n’intumwa z’ibi bihugu byombi igakemura iki kibazo igendeye ku masezerano ya Courtrai (traité de Courtarai) yashyizweho umukono ubwo umwami w’abami w’Abafaransa Napoléon Bonaparte yari amaze gutsindwa urugamba rwa Waterloo. Komisiyo nk’iyi ngo yaherukaga gushyirwaho mu mwaka 1930.

Iri buye ni rimwe muri menshi agize umupaka wa kilometero 620 utandukanya ibihugu by’Ububirigi n’Ubufaransa.

Related posts

$1 First deposit Gambling establishments Nz 2022 Preferred a particular Euro First deposit Internet On-line casinos For Unique Zealand Together with other Nations

NDAGIJIMANA Flavien

Best Trustworthy Gambling establishment China

NDAGIJIMANA Flavien

Logon To you

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mabe May 6, 2021 at 2:32 PM

Burya ruri hose ! Nonese no mu Burayi bakunda ubutaka kugeza aha ? Ndumiwe koko 🤭

Reply

Leave a Comment