Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Ubuzima Uncategorized

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri: Amasaha yo guhagarika ingendo yahindutse

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro. Muri bimwe mu byemezo byafatiwe muri iyo nama harimo ko amasaha y’ingendo ava kuri saa tatu agashyirwa kuri saa yine z’ijoro.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama ahanini ni irebana n’ikumira ry’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID 19, aho abantu bose basabwa kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa yine z’ijoro, uretse gusa mu turere dutandatu (Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe) twose two mu ntara y’Amajyepfo aho ingendo zigomba kujya zirangira bitarenze saa moya z’umugoroba.

Mu bindi byemezo byafatiwe muri iyi nama kandi harimo ko utubari dukomeza gufunga, naho inzu zicuruza amafunguro (Resitora na Café) zigakora ariko zakira abatarenze kimwe cya kabiri cyabo zagenewe kwakira, gusa na none zikaba zafunze bitarenze saa tatu. Ni mu gihe kandi insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zuzuje ibisabwa mu kwirinda COVID 19 zo zemerewe gukora ariko zikakira 50% z’abo zagenewe kwakira. Kuri ibi byemezo haniyongeraho ko inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms) zizafungurwa ariko zimaze kubiherwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo.

Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko abinjira mu Rwanda bose baturutse mu gihugu cy’ubuhinde bazajya babanza bagashyirwa mu kato k’iminsi 7 muri hoteli zatoranijwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Gicurasi kandi ni nabwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza yo gukura imirenge imwe muri Guma Mu Rugo ndetse no gushyiramo indi

Related posts

Mutarama yageze! Abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cy’abanza n’abo mu mashuri y’inshuke baba bagiye gutangira?

NDAGIJIMANA Flavien

3 of the Main Dynamics Of Romances

NDAGIJIMANA Flavien

Mashami Vincent yikorejwe umusozi n’icya semuhanuka FERWAFA yakubise abanyarwanda

Christian Hakorimana

Leave a Comment