Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

ULK Gisenyi: Abagera kuri 267 bahawe impamyabumenyi biyemeza guhangana n’imibereho yo hanze aha [AMAFOTO].

Mu birori binogeye amatwi n’amaso, kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ku Ishami rya Kaminuza yigenga ya Kigali rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, abagera kuri 267 bahawe impamyabumenyi, mu ntero n’inyikirizo biyemeza ko bagiye kwihangira imirimo bakurikije ibyo bize n’ibiri hanze aho bagiye.

Izi ntiti zashyizwe ku isoko ry’umurimo na ULK, Ishami rya Gisenyi, zarangije mu masomo arimo Amategeko, Icungamari n’icungamutungo, Ubumenyi mu bya mudasobwa n’ayandi, mu byiciro bitandukanye harimo abarangije icyiciro cya gatatu ( Master’s Degree ) ndetse n’abarangije icyiciro cya kabiri ( Bachelor’s Degree ).

Iravuga Dorcas wavuze mu izina ry’abanyeshuri barangije, aganira na www.amizero.rw, yavuze ko akurikije ibyo yize, adatewe impungenge n’ubuzima bwo hanze kuko ngo mu myigire ye yigishijwe neza kwihangira imirimo ndetse ngo akaba yiteguye guhuza neza ibyo yize mu bitabo n’ibiri ku kibuga cy’ubuzima.

Ibi kandi abihuje n’uwitwa Umuhoza Juliette na Tuyubahe Benjamin bemeza ko impamba bahawe n’abarimu b’inzobere ba ULK izabafasha bakibeshaho. “Nta mpungenge dutewe n’ubuzima bwo hanze aha kuko twize neza kandi duhuza ibitabo no ku kibuga cy’ubuzima, ubu tugiye gutangira ubuzima dushyira mu bikorwa ibyo twize. Igishoro kirahari kuko byose ni mu mutwe”.

Kamineza Claver, ushoje icyiciro cya gatatu (Master’s Degree) mu bijyanye n’icungamutungo, nawe yemeza ko ntako bisa kuminuriza muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK kuko indangagaciro ngenderwaho zaho zikuremamo ubumuntu butuma ibyo wigishwa n’abarimu b’inzobere ubimenya neza bikakugirira umumaro mu buzima bwo hanze aho uba ukeneye kwibeshaho.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda watangije ULK, yashimye abarangije amasomo mu byiciro byombi, avuga ko iri ari ishema kuri Kaminuza yigenga ya Kigali, rikana ishema ku Gihugu muri rusange kuko cyungutse abandi banyabwenge kandi baje gufasha mu kwihutisha iterambere, abasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro zakomeje kubaranga bakiri muri ULK.

Ibi kandi ni nako bimeze kuri bwana Kambogo Ildephonse uyobora Akarere ka Rubavu kabarizwamo ULK, Ishami rya Gisenyi wemezako bungutse abafatanyabikorwa b’imena mu nzego zitandukanye nk’ubukungu, amategeko, ikoranabuhanga ndetse n’ibindi, yemezako kuba bafite iyi Kaminuza ari amahirwe adasanzwe.

Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK ni imfura muri Kaminuza zigenga mu Rwanda haba mu myaka imaze ndetse n’ireme ry’uburezi itanga nk’uko byemezwa n’impuguke zitandukanye ndetse bikaba byaranemejwe n’ubushakashatsi butandukanye bwagiye bujya ahagaragara.

Iyi Kaminuza yatangiye mu mwaka wa 1996, itangira ikorera mu bukode kuri Centre Pastoral St Paul, ndetse itangirana abanyeshuri bacye cyane bagera kuri 204 ariko kubera umuhate, umurava no gushyira umutima ku byo bakora, umubare w’abanyeshuri wariyongeye cyane, ubushobozi butangira kuboneka, bava mu bukode maze mu 2001 iyi Kaminuza yigenga ya Kigali yibaruka Ishami mu Karere ka Rubavu.

Ishami rya Gisenyi ryatanze impamyabumenyi uyu munsi ku basaga 260, ni kimwe mu ruhererekane rw’ibigo bya ULK Ltd birimo: ULK Kigali (main Campus), Glory Academy, ULK Polytechnic na EPGI, Ishuri ryatangiye mu 1994. ULK ishami rya Gisenyi, ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, Umudugudu w’Ubukerarugendo.

Uretse amashami asanzwe muri ULK, ubu hiyongereyeho Ishami ry’uburezi (Faculty of Education) mu dushami dutandukanye turimo: Indimi (Icyongereza-Igifaransa, Icyongereza-Ikinyarwanda, Icyongereza-Igiswayire) ndetse na Siyansi (Ibinyabuzima-Ubutabire, Ubutabire-Ubugenge, Ubugenge-Imibare), ibi byose bikaba bitangwa i Kigali no ku Gisenyi muri gahunda yo ku manywa (Day Program) na gahunda y’ibiruhuko (Holiday Program).

Uwavuze mu izina ry’abanyeshuri barangije.
Ibyishimo byari byose ku banyeshuri bahawe impamyabumenyi.
Prof Dr Rwigamba Balinda washinze ULK aganira na Chancellor wa ULK, Prof Kalisa Mbanda.
Prof Dr Rwigamba Balinda (iburyo), Prof Kalisa Mbanda, Chancellor wa ULK (hagati) na Mayor Kambogo Ildephonse.
Uhagarariye inzego z’umutekano (Police) nawe yaryohewe n’ibirori
Abanyeshuri ba ULK Gisenyi bari bambaye baberewe nk’utunyange.
Abarimu ba ULK Gisenyi mu myambaro yabugenewe nabo bizihije ibirori.

Related posts

Nyabihu: Batatu muri za mpanga enye ziherutse kuvuka bamaze kwitaba Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

AFROBASKET: Amakipe azakina ½ yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Haravugwa iyubura ry’imirwano hagati FARDC na M23 mu gace ka Busanza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment