Imikino yo ku munsi wa nyuma wa shampiyona isoje kuri uyu wambere isize Sunrise FC na AS Muhanga zimanutse mu Cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba arizo zanyuma ku rutonde rw’amakipe 8 yo mu cyiciro cyo hasi
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Kamena 2021 hakinwe imikino 4 yahuzaga amakipe 8 yo mu cyiciro cyo hasi (Bottom 8), imikino yose yatangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (3PM). Iyi imikino isize Sunrise FC na AS Muhanga zimanutse mu cyiciro cya kabiri, nyuma yo kuba ariyo makipe yanyuma ku rutonde rw’amakipe 8 yo mu cyiciro cyo hasi.
Umukino w’umunsi kandi wari uhanzwe amaso ni umukino wahuje Gorilla FC na Sunrise FC, amakipe yombi yasabwaga gutsinda kugirago abashe kubona itike yo kuguma mu cyiciro cya mbere. Uyu mukino urangiye Gorilla FC itsinze Sunrise FC ibitego 2-1. Ni umukino wabereye Ku kibuga cya stade Mumena.
I Huye, AS Muhanga itazi uko intsinzi isa kuva iyi shampiyona yatangira, yabaye icyambu cyambukije Mukura Victory sport yari ihangayikishije abakunzi ba Ruhago nyarwanda n’abafana bayo by’umwihariko, ikomeza urugendo rwo kuba insina ngufi itsindwa ibitego 4-1.
Uko imikino yo mucyiciro cyo hasi yagenze

Urutonde rw’amakipe 8 yo mucyiciro cyo hasi


